Bikanze umuriro bibaviramo guhungabana
Icyumba cyaberagamo amasengesho mu ishuri rya EAV Kabutare bikanze inkongi y’umuriro bavamo ikivunge bamwe bibaviramo guhungabana.
Iki cyumba ubwo barimo gusengeramo bikanze inkongi y’umuriro kandi ntayo ahubwo ari insinga z’amashanyarazi zari zikomanyeho basohoka ikivunge nibwo 42 muri bo bahungabanaga. ibishashi by’amashyanyarazi nibyo byatumye bakeka ko ari inkongi y’umuriro.
Iki cyumba ubusanzwe cyari kirimo abanyeshuri bagera kuri 300, 42 bahita bajyanwa kwa muganga bahungabanye.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Nzeri 2015 rishyira ahagana mu ma saa mbili n’igice z’ijoro ubwo muri iryo shuri hari hari habaye igiterane mpuzamatorero.
Nta munyeshuri n’umwe wigeze akomereka usibye ko abagera kuri 42 bajyanywe kwa muganga bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.
Abajyanywe kwa muganga 26 muri bo ari abakobwa. Nta muntu wahiye mu by’ukuri, nta n’umwe wigeze akomereka, abenshi bagiye bagwa igihumure bahise bajyanwa kwa muganga.
Kugeza ubu abo banyeshuri bose uko ari 42 babashije gusubira ku mashuri
Dr.Sendegeya Augustin, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUB aba banyeshuri bajyanywemo, yavuze ko abanyeshuri bakiriye ari abari bahuye n’ihungabana kubera ubwoba.
Yakomeje avuga ko muri 20 ibyo bitaro byakiriye 14 bitaweho bagasubira ku ishuri mu gihe abandi batandatu bakiri birirwa bitwabwaho ku bitaro. Gusa, amakuru atugezeho n’uko kuri uyu mugoroba na bo bamaze gusezererwa basubiye ku ishuri,
Naho muri 22 bari bakiwe n’Ibitaro bya Kabutare, bane barimo abakobwa babiri bavunitse n’abandi babiri bagize ihungabana baracyari mu bitaro naho abandi bakaba basezerewe.
Iyamuremye Prosper ushizwe gucunga umutungo muri EAV Kabutare yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri bikanze ibishashi by’umuriro bakirukanka, ari naho bamwe bakomerekeye, gusa avuga ko bahise batabara vuba bagakupa umuriro.
Ishuri rya EAV Kabutare ubusanzwe ryigisha amasomo ajyanye n’ubuhinzi ubu rikaba rifite abanyeshuri bagera kuri 800.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
hiLLy nagirango mpumurize bagenzi bajye nanashima imana ko ntacyo twabaye nkagurira ibigo ko bakongera kizmyamwoto
Ibicupuli nibabisenye bisubirwemo naho ubundi abacu bose bashira bashya.
........ni ukuri pe Leta nigire ihaguruke kuri iki kibazo cy’umuriro wa hato na hato nibiba ngombwa abantu bose bafite installation irengeje imyaka runaka basubiremo inzu zabo, ibintu byose byakozwe siko byabaga bifite ubuziranenge erega mwibike ko RBS, na RURA bije vuba mbere yaho ibikorwa byabaga ari ugucupulika.
Leta nkuko ihagurukira ibibazo byose nitabare ihagurukire iki kibazo cy’inkongi y’umuriro pe.
Ubwo bari baziko bapfuye birangiye, abarokotse iyo nkongi y’um,uriro bafite guhora bashima Imana.
Abahungabanye bihangane, birumvikana guhungabana kwabo gufite ishingiro, inzu gushya murimo ntibyororshye.
Birabe ibyuya ntibibe amaraso! Ko bene ibigo bakanguriwe kugura ibizimyamuriro aho aba nabo barabikoze ra?
Imana ishomwe n niba batapyonyotse naho guhungabana nkibazo cyoroshye abaganga baragikemura
abavunitse bihangane.