Bigishijwe gutinyuka guhangana n’ikibi nk’inzira y’amahoro arambye

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke basabwe gutinyuka bakarwanya ikibi uko cyaba kimeze kose bagamije kwimakaza umuco w’amahoro no gukumira jenoside.

Babisabwe n’umuryango uharanira amahoro binyuze mu burezi (Rwanda Peace Education Program) nyuma y’ibiganiro n’inyigisho by’ibyumweru bibiri uyu muryango wahaye abaturage b’aka karere.

By’umwihariko, hibanzwe ku barimu n’abanyeshuri mu rwego rwo kurushaho kwimakaza amahoro arambye no gukumira jenoside mu gihe kizaza.

Habineza Jean Michel avuga ko abantu bakwiriye gutinyuka kuvuga ikibi no kucyamagana.
Habineza Jean Michel avuga ko abantu bakwiriye gutinyuka kuvuga ikibi no kucyamagana.

Habineza Jean Michel, Umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program (RPEP), avuga ko abantu bagomba guharanira kuba abanyamahoro kugira ngo bayahabwe banayatange, nyamara babona abantu batiza umurindi inabi, ntibatinyuke kubirwanya cyangwa kubyamagana.

Yagize ati “Abica sosiyete si abagira nabi gusa ahubwo ababona ikibi ntibatinyuke ngo bacyamagane kandi bakirwanye.”

Habineza avuga ko bigishije abarimu n’abanyeshuri gukumira jenoside no kubaka amahoro arambye.

Yagize ati “Twaberetse intambwe zituma sosiyete igera kuri jenoside; aho bitangira babwira bamwe ko ibibazo bafite babiterwa n’abandi bikagera ubwo ibyo babwirwa babifata nk’ukuri kuzima”.

Bamwe mu batojwe inyigisho z'amahoro mu Karere ka Nyamasheke.
Bamwe mu batojwe inyigisho z’amahoro mu Karere ka Nyamasheke.

Tuyishime Fidel, umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamasheke A, avuga ko abonye ingero n’ubumenyi bufatika buzatuma abasha gufasha abo yigisha kubaka amahoro arambye.

Ati “Nabonye ubuhamya, mbona ingero naheraho nigisha uburyo jenoside yagenze n’uko yateguwe; nkakangurira n’abandi barimu kwitabira bene aya mahugurwa atuma abanyeshuri basonurirwa uko jenoside yagezweho n’uburyo bashobora kuyirwanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwigisha abakiri bato umuco w’amahoro no kubana, bikwiye gushinga imizi kugira ngo u Rwanda ruzabeho nta ngengabitekerezo mbi y’urwango.

Ati “Mu burezi ni ho tuzakura umusingi wo kuba u Rwanda ruzira amacakubiri. Abakiri bato bakwiye kwigishwa icyamunze igihugu cyacu, bagakurana umusingi mwiza w’amahoro n’urukundo.”

Umuryango RPEP umaze ibyumweru bisaga bibiri mu Karere ka Nyamasheke wigisha abarimu, abanyeshuri n’abandi baturage uburyo bashobora kubaka amahoro nyuna ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyigisho bahawe kandi harimo uburyo bashobora kuyikumira bimakaza amahoro arambye; bakabikora biciye mu biganiro, impaka, ubuhamya n’ingero z’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twimakaze amahoro aho turi hose mu gihugu cyacu maze dukomeze turambe kandi turambane neza

Ingabire yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka