Bashima ababyeyi babo babatoje Ikinyarwanda bakiri mu mahanga

Abanyarwanda bavukiye mu mahanga bashima ishyaka ababyeyi babo bagize babatoza kuvuga Ikinyarwanda, bakaba basaba n’ab’ubu gusigasira umuco bakundisha abana ururimi kavukire.

Ku nshuro ya 13 u Rwanda rurizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire kuri iki Cyumweru, tariki 21/2/2016. Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira ati « Ikinyarwanda kinoze, ishingiro ry’uburere n’ubumenyi».

Uwase Uhoraningoga Christine n'ababyeyi be bahungiye mu bihugu bitatu ariko bakomeza kuzirikana Ikinyarwanda.
Uwase Uhoraningoga Christine n’ababyeyi be bahungiye mu bihugu bitatu ariko bakomeza kuzirikana Ikinyarwanda.

Uwase Uhoraningoga Christine yavukiye mu Burundi, akurira muri Uganda ndetse baza no kwimukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yabanaga na sekuru wari warahunze mu 1959.

Amashuri abanza yayize mu gihugu cya Uganda bavuga Ikinyankore n’Icyongereza, ariko sekuru ngo yabategekaga kuvuga Ikinyarwanda.

Agira ati «Mwavaga ku ishuri muvuga Ikinyankore, ariko wagera mu rugo, muzehe Mfizi (Sekuru) akavuga ngo izo ndimi mujye muzisiga hanze.»

Uyu mubyeyi ahamya ko ishema ry’Umunyarwanda ari ukuvuga Ikinyarwanda kuko n’abanyamahanga babanaga, batozaga abana ba bo ururimi rw’aho baturuka. Ati «N’ababyeyi bareke guhuzagurika ngo baharanire ko abana bamenya indimi z’amahanga gusa, ururimi kavukire ni wo muco.»

Umulisa Joseph Desire wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, avuga ko mu rugo rw’iwabo bakoreshaga Ikinyarwanda ku buryo yahoraga yiyumvamo ko ari Umunyarwanda.

Agira ati «Navutse ku mugabo wari umwarimu mu Rwanda. Data yatubwiraga ko turi Abanyarwanda tutari Abanyekongo. Ubwo rero byatumye mpa agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Uyu mugabo w’imyaka 50, azi Ikinyarwanda cyane ku buryo avuga n’imisango y’ubukwe.

Arasaba Minisiteri y’Umuco n’iy’Uburezi guha agaciro Ikinyarwanda bakakigisha abana bakiri bato. Ati “Icyongereza n’Igifaransa ntitubyanze, ariko numva Ikinyarwanda ari cyo cyakagombye kuza mbere.”

Umusaza Sempabwa Patrice avuga ko muri Kongo ababyeyi b'Abanyarwanda batozaga abana kuvuga Ikinyarwanda.
Umusaza Sempabwa Patrice avuga ko muri Kongo ababyeyi b’Abanyarwanda batozaga abana kuvuga Ikinyarwanda.

Umusaza Sempabwa Patrice wahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 1961, kuri ubu akaba afite imyaka 87, avuga ko barwanye ishyaka ngo abana babo batibagirwa umuco w’aho bakomoka.

Cyakora ngo hari abo bitoroheye kukimenya kubera gutura mu duce twarimo Abanyarwanda bake. Abo bakaba bakunze kugaragaza imbogamizi mu kukivuga, bakakivanga n’izindi ndimi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gukunda igihugu ntaho bijya naho waba uri mu bihe bikomeye gute

Irene yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka