Basanga kwikoreza abana imizigo ntacyo bibatwara
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke basanga kwikoreza umwana imizigo ntacyo bitwaye kuko baba barimo kubashakira amaramuko.
Ababyeyi bavuga ko bikoreza abana imizigo iyo bafite ibyo bazanye mu isoko biribuvemo amafaranga agomba kugurira umwana ibyo akeneye byose yaba ibyo yifashisha ku ishuri cyangwa se n’ibyo mu rugo kandi ngo umubyeyi akaba atabivamo wenyine.
Mujyawamariya Claudine wo mu murenge wa Busengo, avuga ko adafashijwe n’abana yabyaye atabona undi umufasha ku buryo yumva kubikoreza umutwaro bagiye gushaka amafaranga ntacyo bitwaye kuko batabyikoreye atabona amafaranga yo kubishyurira Mituweli.
Ati “Mfite abana batandatu kandi nkeneye gutanga Mituweli amafaranga ibihumbi 24, ubu abo bana batandatu nabakorera jyenyine nta kintu bakora?ubwose nazabivamo? ariko nk’ubu nabakoreye ibijumba nti mujye gushaka amafaranga kugira ngo mbone Mituweli none se nzabareka aho ari njye wikorera ibijumba”.
Mujawamariya n’ababyeyi bagenzi be, bavuga ko ari byiza kumenyereza umwana uri hejuru y’imyaka 10 akazi kose kuko usanga ku myaka 15 aba yatangiye gukorera amafaranga bitewe n’imirimo itandukanye akorera abantu harimo no kubahingira.
Gusa ariko n’ubwo ababyeyi bavuga ko kwikoreza abana imitwaro ntacyo bibatwara, ntibabyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Akarere kuko bukangurira ababyeyi bose kwirinda gukoresha abana bato imirimo y’indengakamere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, avuga ko ntako batagize ngo bigishe ababyeyi bababuza kuzana abana Mu isoko babikoreje byanageze aho bajya bafata abana umubyeyi we yaza kumureba bakamuca amande gusa ngo ikibazo ni imyumvire y’ababyeyi.
Ati “Iyo urebye biri mu myumvire y’ababyeyi dufite, ni kenshi tubiganirije ababyeyi ariko turizera neza ko iki kibazo twongera tugashyiramo izindi mbaraga ku buryo buri munsi w’isoko bigiye kuba ngombwa ko akandi kazi kaba gahagaze tukabanza tugakurikirana kiriya kibazo cy’abana bazana imizigo mu isoko kandi bakagombye kuba bari mu ishuri”.
Kwikoreza abana imitwaro bayijyanye ku isoko akenshi bibaviramo guta ishuri kuko hari gihe umubyeyi arema isoko gatatu mu cyumweru kandi ajyana n’abana.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|