Basabwe guhuza imbaraga mu kuzuza inshingano z’akazi

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko gukora igenamigambi abo rireba bose batabigizemo uruhare bigorana kurishyira mu bikorwa.

Yabivugiye mu biganiro bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo uba taliki ya 1 Gicurasi buri mwaka, aho abakozi b’aka karere bari bahuriye hamwe baganira ku murimo n’uburyo barushaho kuwuteza imbere bongera umusaruro.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, kayisime Nzaramba, akangurira abakozi gukorera hamwe igenamigambi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, kayisime Nzaramba, akangurira abakozi gukorera hamwe igenamigambi.

Kayisime Nzaramba yibanze ku igenamigambi rya buri gikorwa kuko ngo ari ryo rituma kigenda neza, anasaba buri cyiciro cy’abakozi kurikorera hamwe.

Yagize ati “Hari hamwe na hamwe usanga igenamigambi rikorwa n’umuntu umwe akarizana kurisangiza bagenzi be bakorana, iryo nta bwo ari igenamigambi kuko rigomba gusangirwa mu itegurwa, mukabyumvikanaho mwese kuko bitabaye ibyo kubishyira mu bikorwa bigorana.”

Umwe mu bahize abandi yakira igihembo cya sheki y'ibihumbi 100 na sertifika y'ishimwe.
Umwe mu bahize abandi yakira igihembo cya sheki y’ibihumbi 100 na sertifika y’ishimwe.

Yasabye bamwe mu bakozi baza ku kazi batateguye icyo bari bukore kubireka. Ati “Niba hakiri umuntu ufite imikorere yo kubyuka akaza ku kazi atazi icyo aje gukora, yahagera akaba ari bwo atekereza icyo agiye gukora, ndabinginze tubihindure.”

Yongeraho ko iyi mikorere itatuma imihigo bihaye bayigeraho kandi iba ifite igihe igomba gutangiriraho n’icyo irangiriraho.

Uwera Asha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyovu, agaruka ku cyo asabwa nk’umukozi.

Abakozi b'akarere ka Nyarugenge mu munsi w'Umurimo.
Abakozi b’akarere ka Nyarugenge mu munsi w’Umurimo.

Ati “Icyo dusabwa nk’abakozi ba Leta n’abikorera kuri uyu munsi, n’ugushyira imbaraga mu byo dukora, tubinoza bityo twiheshe agaciro duhesha n’ishema igihugu cyacu.”

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwaboneyeho guhemba abakozi 13 bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye, aho buri umwe yahawe sheki y’amafaranga ibihumbi 100.

Ntakirutimana Elie, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Rwezamenyo I, wahize abakozi bo mu murenge wa Rwezamenyo, avuga uko yabigenje.
Ati “nakoranye umurava ibyo nshinzwe kandi nibwirije nkurikije imihigo dufite, ndetse nubahiriza igihe cyagenewe buri gikorwa”.
Avuga ko agiye kongera udushya mu mikorere ye kugira ngo hatazagira umutwara uyu mwanya wa mbere.
Iki gikorwa kikaba cyaranzwe n’ubusabane hagati y’abakozi, cyane ko cyabanjirijwe n’imikino inyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka