Barishye 16.000Frw babeshywa kuzajya bareba tereviziyo Nyarwanda

Hari abafatabuguzi ba StarTimes b’i Huye batanze 16.000Frw ngo bajye bareba amatereviziyo yose yo mu Rwanda ariko ibyo bizejwe ntibabibonye.

Aba baturage bavuga ko uwari ufite dekoderi yaguze 24.000Frw basabwe kugura izindi za 39.000Frw cyangwa bakagumana izo bari basanganwe bakongeraho 16.000Frw bakajya babasha kureba izindi sheni zose zo mu Rwanda.

Aho serivisi za StarTimes zicururizwa i Huye.
Aho serivisi za StarTimes zicururizwa i Huye.

Clément Musemakweri umwe mu bongereyeho ayo mafaranga kugia ngo bajya babasha kureba televiziyo zo mu rwanda nka za Tv1, Lemigo na TVR ariko ntago byigeze bikunda.

Agira ati “Nasanze hari izigura 24 n’izigura 39. Bavugaga ko iza 24 hazasigaraho iy’u Rwanda yonyine nyuma y’ukwezi, ko izigura 39 nzakomeza kuzajya ndeba amatereviziyo yose yo mu Rwanda, nta yandi mafaranga nongeye gutanga.”

Avuga ko nyuma y’ukwezi ya matereviziyo yandi yavuyeho hagasigara TVR gusa yasubira kuri StarTimes bakamubwira ko yagarukaho ari uko agiye atanga 2000F buri kwezi.

Abacuruza serivisi z’iyi kampani i Huye nta muti kuri iki kibazo batanga. Umwe muri bo ati “Ahari hazabaho kuvugana hagati y’abo bantu na kampani, i Kigali. ”

Ku cyicaro i Kigali bo bavuga ko kuba abakorera StarTimes i Huye barakiriye amafaranga y’abakiriya babizeza amashene ya tereviziyo yose yo mu Rwanda, byabaye nk’ubujura kuko nta burenganzira babifitiye, nk’uko Guillaine Valerie ukora muri serivisi yitaba abakiriya abivuga.

Ati “Hari abantu dukorana (agents) bagiye batwiba amaferekansi bakabishyiriramo abakiriya nta burenganzira babifitiye. Abakiriya babishyiriwemo n’abo bantu ubu byavuyeho. ”

Gusa Vallerie avuga ko bari gushaka uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo, IP Eulade Gakwaya, avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko yizeza ko bazagikurikirana. Ati “Ababeshywe muri ubwo buryo batugana tukabagira inama mu buryo cyakemukamo.”

Hari n’abafite dekoderi baguze 39.000Frw nabo bavuga ko nta televiziyo ziyongera kuri TVR babona, nk’uko bari babyijejwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri namwe abanyamakuru mujye mugerageza kusesengura mbere yo gushira amakuru yerekeranye na Company kumugaragaro.Niba washakaga kumenya amakuru nyayo wakagombwe kwegera banyiri Company.Niba uwo wabajije ari umukozi hari igihe ashobora kuvuga ibitari ukuri wenda se ku mpamvu ze bwite.So, jyewe my opinion n’uko iyo nkuru itari balanced nagato.Muheshe agaciro umwuga wacu.
Icyo nzi n’uko StarTimes ibintu byabo babishira kumugaragaro nta manyanga nagato nkayo mwashize muri website yanyu.Boss kurikirana uyu munyamakuru wawe umwigishe Media Ethics.

Nkoli yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ahubwo si aho, i Muhanga naho niko bimeze mukurikirane umuagent wa Startimes witwa Fulgence.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

iyinkuru ntago ivuga ukuri nkuko byanditswe kuko muri startimes tugira system igaragaza amafaranga umukiriya yatanze nicyo yaguze nukuvugango abibwe kurubwo buryo iyo service ntibayikuye muri startimes kuko nabajura bagerageje kwiba frequencies za startimes kugirango babeshye abanyarwanda kandi icyo kibazo cyaramenyekanye twakigejeje no muri police ndetse niperereza kubabikoze ryaratangiye.

startimes yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka