Baributswa ko abana atari bo bakwiye gutunga imiryango
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaepfo buributsa ababyeyi ko abana ataribo bagomba gutunga imiryango bavukamo, kuko bibaviramo kutabona uburere mu gihe bahugiye mu gushaka amafaranga.
Avuga ko hari ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo bakareka abana bakajya mu mirimo ivunanye yo gushakisha amafaranga, hamwe na hamwe ugasanga ari nabo batunze imiryango yabo.
Agira ati “Birababaje kubona abana bamwe aribo bahindutse abakuru b’imiryango ari nabo bayitunze kandi ababyeyi babo bahari”.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda uherutse, komeje avuga ko ukutita ku burere bw’abana bibakururira mu ngeso mbi zirimo no gutwara inda zitateguwe ku bakobwa, abenshi mu bana nabo bakavutswa uburenganzira bwabo.
Asaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabaganiriza kugira ngo babarinde guhura n’ibishuko bigaragara ko bimaze kuba byinhi.
Ati “Ababyeyi basabwa kurera abana babo, bakabegera bakabaganiriza ku byabarangaza,bakabigisha ko baramutse biyigiye neza, byose bashobora kubyiha.”
Mukambabazi Ester wo mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko muri iyi minsi hari ababyeyi bavutsa abana babo uburenganzira bwabo bw’ibanze, birimo no kubabuza kwiga, kutabaganiriza ku buzima bw’imyororokere bikabakururira mu ngeso mbi.
Ati “Haracyari abana bakurwa mu mashuri bakajya gukora mu byayi, hari abakijya mu mirimo yo mu rugo,ugasanga bibangamira uburenganzira bwabo bwuzuye.”
Muri rusange abana abasaba ababyeyi babo kubungabunga uburenganzira bwabo, kabone n’ubwo umuryango waba ukennye, ntutegereze ko umwana uwuvukamo ariwe ujya kuwuhahira.
Ku mashuri naho, abarezi basabwa kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, bakabarinda kwishora mu busambanyi bakiri baton go badatwara inda batateguye bikabaviramo guta amashuri.
Bnatoye inshuti z’umuryango muri buri mudugudu, abantu bazajya bakurikirana abana bo mu mudugudu bataye amashuri bakajya banagira umwanya wo kuganiriza abana bo mu mudugudu ku buzima bw’imyororokere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|