Barasaba ko isoko rya Mukamira ryasanwa kuko igisenge kiva

Abacururiza mu isoko rya Mukamira n’abarirema, barasaba ko ryasanwa kuko iyo imvura iguye igisenge kiva cyane bakanyagirwa, amazi akabangiriza ibicuruzwa.

Iyo ugeze muri iri soko riherereye muri santere ya Mukamira ifatwa nk’Umujyi wa Nyabihu, abaricururizamo n’abarirema batangira kukubwira ibibazo bahuriramo nabyo,iyo imvura iguye.

Hagati y'ibisima usanga haretse amazi inzugi zaranyagiwe n'ibicuruzwa birimo bikangirika
Hagati y’ibisima usanga haretse amazi inzugi zaranyagiwe n’ibicuruzwa birimo bikangirika

Umwe mu bacururiza imboga ku bisima byo mu isoko rwagati utarashatse kwivuga yagize ati “Iyo imvura iguye amazi yinjira mu bisima ibintu bikangirika. Dore nk’imboga zibamo zarengewe n’amazi.”

Akomeza avuga ko iyo imvura iguye bari mu isoko hari abahitamo kwanura ibintu byabo bakareba aho babijyana, ibindi bikangizwa n’imvura.

Aya mazi ava mu gisenge no ku mireko ari menshi yanacukuye hasi ku bisima no mu isoko ku buryo ibice bimwe usanga bitose ahandi hari ibinogo by’amazi.

N'ubwo hasakaye ntibibuza ko abacururizamo bavirwa
N’ubwo hasakaye ntibibuza ko abacururizamo bavirwa

Iki kibazo cyanagarutsweho na Rubanandora Theoneste, ahagarariye abikorera mu murenge wa Mukamira.

Yagize ati “Ikibazo cyerekeranye n’isoko rya Mukamira, rwiyemezamirimo waryubatse, ntabwo yaryubatse neza ku buryo ubu risigaye riva. Abacuruzi iyo imvura iguye baranyagirwa.”

Yongeraho ko ikibazo giterwa n’uko isoko risakaye nabi,ku buryo iyo imvura iguye hari ibice byaryo biva,cyane cyane ahari ibisima bicururizwaho.

Mu isoko urebye imvura itaguye ntiwatekereza ko hava
Mu isoko urebye imvura itaguye ntiwatekereza ko hava

Iki kibazo kibangamiye abacuruzi n’abarema iri soko ngo bakaba barakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere babusaba ko bwagikemura.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Mukaminani Angela umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bazi iki kibazo bakizi.

Agira ati “Ubwo twaganiraga n’abacuruzi bose ba Mukamira barakitugaragarije. Twateganije amafaranga yo gusana inyubako nka ziriya. Siryo ryonyine,n’irya Kora ndetse na Gasiza hari ahakeneye kuvugururwa.”

Yongeyeho ko kuri ubu impuguke mu bwubatsi zasabwe kugaragaza ibikenewe ngo izi nyubako za Leta zitangire zisanwe.Iki gikorwa kikaba giteganijwe muri Mutarama 2016. Iri soko rikaba ryarubatswe mu mwaka wa 2008.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka