Barasaba ko amategeko y’ubucuruzi muri EAC yahuzwa

Abikorera bo mu Rwanda basanga babangamirwa mu mikorere yabo kubera amatagegeko agenga ubucuruzi mu bihugu by’Africa y’Uburasirazuba(EAC) atarahuzwa.

Byavugiwe mu nama yahuje abagize Urugaga rw’Abikorera(PSF), kuri uyu wa 13 Ukwakira 2015, igamije kureba imbogamizi bahura na zo mu bucuruzi bakorera muri EAC kugira ngo zizavugweho mu nama ya 11 y’abakuru b’ibihugu izabera i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ukwakira 2015.

Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF) rwigiye hamwe ibyo rwifuza ko inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yo muri uku kwezi yazarebaho.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwigiye hamwe ibyo rwifuza ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo muri uku kwezi yazarebaho.

Mu bibazo byagaragajwe, hari ibijyanye n’ingorane sosiyete z’abikorera zo mu Rwanda zihura na byo iyo zigiye gukorera muri biriya bihugu nk’uko chairman wa PSF, Gasamagera Benjamin, yabigarutseho.

Agira ati “Ibigo by’abikorera byo mu Rwanda, byanditse byemewe n’amategeko, iyo bigeze muri biriya bihugu bisabwa kongera kwiyandikisha bityo hakabaho gutakaza umwanya n’amafaranga kandi biba biri mu masezerano y’imikoranire".

Gasamagera akaba yatanze urugero mu rwego rw’imari, aho amabanki n’ibigo by’ubwishingizi byifuza gukorera muri biriya bihugu, bisabwa kubanza gusaba uruhushya rwo gukorerayo (working License) kandi mu Rwanda ho byaravanyweho.

Ikindi cyifuzo abari mu nama bagarutseho cyane ni ikijyanye no gukoresha ifaranga rimwe mu bihugu bya EAC kuko ngo ivunjisha rya hato na hato na ryo ribangamira abacuruzi n’abandi bagenda muri biriya bihugu.

Mu gihe iki cyo gukoresha ifaranga rimwe cyaba kitarakunda, abari mu nama batanze icyifuzo cyazagezwa kuri iriya nama y’abakuru b’ibihugu.

Mu izina ryabo, Gasamagera yagize ati "Harebwa icyakorwa kugira ngo umuntu ufite amafaranga y’u Rwanda abe yayakoresha mu gihugu agezemo ndetse n’abo muri ibyo bihugu bikaba kimwe mu Rwanda nk’uko byagenze ku ikoreshwa ry’indangamuntu mu ngendo ndengamipaka".

Ibindi byazitabwaho muri iriya nama ngo ni ibijyanye n’ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi kuko na byo ngo birimo utubazo tugomba gukemuka.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka