Barasaba Leta umuhanda waborohereza kugurisha umusaruro
Abahinzi bo mu Murenge wa Karenge muri Rwamagana barasaba ubuyobozi kubakorera umuhanda Rugende-Karenge, wabashoboza kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Aba bahinzi bavuga ko Umurenge wa Karenge ari agace kabereye ubuhinzi kandi ababukoze bakaba babona umusaruro utubutse ariko ngo kuba umuhanda Karenge-Rugende, werekeza i Kigali udakoze, bibatera igihombo cyo kubura abacuruzi babarangurira umusaruro.
Mutibagirana Evariste, umuhinzi ntagarugero uhinga urutoki n’imyumbati mu Kagari ka Nyabubare, avuga ko umusaruro wabo utabona isoko uko bikwiye bitewe n’uko uyu muhanda udakoze.
Nsengiyumva Jean Nepomuscene uhinga kawa n’urutoki, avuga ko Karenge ari agace kagira umusaruro w’ubuhinzi mwinshi unagera ku Banyakigali batandukanye ariko abahinzi bakabura ababagurira umusaruro kuko muri aka gace bigoranye kuhageza imodoka.
Iyo uganiriye n’abahinzi bo muri uyu murenge wa Karenge, usanga banyotewe no kubona umuhanda muzima kandi ukumva bafite ishyaka ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahaze amasoko abakeneyeho umusaruro w’ubuhinzi.
Ntawumenyumunsi Straton agira ati “Turasaba inzego zose zishoboka, uko byagenda kose… Uyu muhanda Rugende-Karenge ukorwe. Umaze gukorwa, mutubaze gusa, ibyera i Karenge… Turi abahinzi twarabyiyemeje”.
Aba bahinzi bavuga ko mu gihe cy’imvura, iyo imodoka zihaje zivuye i Kigali, zihera muri uyu mhanda ndetse rimwe na rimwe zikagwa mu nkengero. Bemeza ko uyu muhanda ukozwe, wazana impinduka muri Karenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, avuga ko uyu muhanda ugiye gukorwa kuko washyizwe mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 kandi ukaba uzatunganywa mu cyiciro cya mbere kirimo ibyihutirwa.
Uwizeyimana avuga ko uyu muhanda uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi kandi ko bimwe mu bireba Akarere nko kubarira abaturage bagomba kuzimurwa byamaze gukorwa.
Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ukungahaye ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Bamwe mu baturage bavuga ko umuhanda Rugende-Karenge ukozwe neza, ushobora guteza imbere n’urwego rw’ubukerarugendo muri uyu murenge ukora ku kiyaga cya Mugesera.
NTIVUGURUZWA Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa umuhanda urakenewe, kuko usanga haraho imyaka yabuze kwisoko, kandi abandi nabo babuze uko yayigeza kwisoko, urumva ko rero uwo muhanda ukenewe cyane.
yeweeee nimutabare uwo musaruro utugereho
njye nabagira inama yo kuzabwira HE naho ubundi abandi bazabarerega