Barakangurirwa kwirinda kwangiza inkengero za Nyabarongo

Abaturage bo mu turere twa Ngororero-Muhanga na Karongi barasabwa kwitwararika ku bikorwa byangiza inkombe za Nyabarongo mu kwirinda ibura ry’amashanyarazi.

Iki gikorwa ngo kizibanda ku kurengera urugomero rwa Nyabarongo rufashe ku mirenge ya Ndaro (Ngororero) na Mushishiro (Muhanga) rubarirwa mu nganda zitanga ingufu z’amashanyarazi ku buryo budahumanya ikirere. Ariko hari izindi nganda zitanga bene izo ngufu hirya no hino ku isi ariko ku buryo buhumanya ikirere.

inkengero za Nyabarongo zifashwe neza byarengera urugomero
inkengero za Nyabarongo zifashwe neza byarengera urugomero

Ni muri urwo rwego abayobozi b’Uturere twa Muhanga Ngororero na Karongi bari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’ibikorwaremezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi(REG), ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kuwa 28Ukwakira, bagiranye inama n’abaturage ngo babasobanurire uruhare rwabo mu gucunga neza urugomero rwa Nyabarongo ya 1.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yasabye abaturage kwirinda gukoresha ibihumanya ikirere, nk’uko bisobanurwa na REMA. Ibi ngo bizatuma amahanga ashyira u Rwanda mu bihugu bihemberwa kudahumanya ikirere.

Sibomana Emmanuel, umwe mu baturage bitabiriye iyo nama avuga ko hari abaturage bagifite ikibazo cy’uko hari abatarishyuwe imitungo yabo babuze biturutse ku iyubakwa ry’urugomero kandi yarabaruwe.

Ngo barifuza ko n’abatekinisiye ba REG bajya babafasha gusana ibyapfuye ku miyoboro, kandi bakabona inyungu zo gucana amashanyarazi nk’uko babyizejwe mu gutaha urwo rugomero.

Uhagarariye REG mu karere ka Muhanga Abatana Regis yavuze ko abaturage bose batabonera umuriro icyarimwe; ariko yizeza ko abatarawubona bazirikanwa bakaba bashonje bahishiwe.

Amazi ya Nyabarongo barashaka ko aba urubogobogo
Amazi ya Nyabarongo barashaka ko aba urubogobogo

Abari bahagarariye Uturere twavuzwe basabye REMA kwibuka isezerano ryatanzwe igihe hatahagwa ruriya rugomero ry’uko amazi y’umugezi wa Nyabarongo agomba kuba urubogobogo.

Ibi, bivuga ko ngo igomba gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko arengera ibidukikije, isuri ikururwa n’ubwo bucukuzi ahanini ngo ituma uriya mugezi uhorana amazi mabi.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTIBISHOBOKA

PHIRIPE yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka