Banga kuboneza urubyaro babyita iby’abakuze bakabyarira iwabo

Hari abakobwa bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bari bafite imyumvire y’uko haboneza urubyaro abakuze bigatuma babyarira iwabo.

Barabitangaza mu gihe bakunda kubwirwa kenshi gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, bakanakangurirwa kumenya ibijyanye no kuboneza urubyaro kugira ngo batazabyara inda zidateganyijwe. Ariko ngo kutabyitaho byatumye bamwe babyarira iwabo.

Aba bakobwa bose babyariye mu ngo bemeza ko bafataga ko kuboneza urubyaro bumvaga ari iby'abakuze gusa ubu ngo bibumbiye mu itsinda aho bahura bakaganira ku cyabateza imbere no kwirinda icyakongera gutuma babyara.
Aba bakobwa bose babyariye mu ngo bemeza ko bafataga ko kuboneza urubyaro bumvaga ari iby’abakuze gusa ubu ngo bibumbiye mu itsinda aho bahura bakaganira ku cyabateza imbere no kwirinda icyakongera gutuma babyara.

Uwimana Consollee afite imyaka 20 afite umwanaw’imyaka ine, yatewe inda ubwo yigaga mu rwunge rw’amashuri rwa mu shubati mu mwaka wa gatatu.

Yagize ati “Njyewe rwose sinari nzi ko uko naganaga ku myaka 16 nabyara ndetse nanumvaga nta naboneza urubyaro kuko numvaga ari iby’abakuze none kutabyitaho byatumye umuhungu twakundanaga antera inda.”

Nyampinga Jaennette nawe wabyariye iwabo aho afite umwana w’imyaka itatu, ati "Njyewe uko naganaga numvaga kubaza abantu ibijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no gukoresha agakingirizo byantera isoni kuko numva ga bikora abakuze.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jaqueline, avuga ko bahora bakora ubukangurambaga kandi ko bazabukomeza cyane uhereye no ku bakiri bato.

Ati “Gukora ubukangurambaga birakorwa haba gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byananiranye ndetse tunabakangurira kuboneza urubyaro kugira ngo badakomeza kubyara abo badashoboye kurera ibi kandi tubikora duhereye ku bakiri bato.”

Abakobwa babyariye iwabo muri aka karere usanga abenshi bafite amatsinda abahuje yo ku bitsa no kugurizanya. Iyo bahuye kandi barushaho gusubiza amaso inyuma bakaganira ku byabahayeho kugira ngo bitazongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka