Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda harimo abaza batumwe gushaka amakuru

Ufitinema Prospere wari uzwi ku izina rya Mtimapembe mu barwanyi ba FDLR avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha harimo abaza bafite ubutumwa bwo kuneka u Rwanda barangiza amasomo bahererwa i Mutobo bagasubira muri FDLR.

Mtimapembe watashye nyuma y’intambara yo guhashya M23 akajyanwa mu kigo cya Mutobo aho yavuye asubizwa mu buzima busanzwe, avuga ko yasanze ubuzima mu Rwanda ari bwiza kurusha uko yari abayeho mu mashyamba ya Kongo arwana intambara zitamugirira akamaro.

Mu gihe cy’amezi abiri ashize ageze mu buzima busanzwe avuga ko amaze kumenyera kwikorera kandi ashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku bavuye ku rugerero birimo kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Nubwo Mtimapembe yatashye mu Rwanda mu mwaka wa 2013, avuga benshi mubarwanyi bataha baba badafite gahunda yo gutaha ahubwo baba baje gushaka amakuru y’uburyo FDLR yakomeza kwinjira mu Rwanda.

“hari bamwe bataha badashaka gutaha, ahubwo baba batumwe, kuko nanjye nabikoze rimwe umuyobozi wanjye antumye nkaza nkongera ngasubirayo, gusa ubu niyo banyizeza iki sinasubira mu mashyamba namaze kumenya ubwiza bw’igihugu cyanjye.”

Ufitinema Prosper aka Mtimapembe wahoze mu barwanyi ba FDLR.
Ufitinema Prosper aka Mtimapembe wahoze mu barwanyi ba FDLR.

Ubwo mu kwezi kwa Werurwe abarwanyi bari i Mutobo barimo na Mtimapembe bari barangije guhabwa amasomo abemerera gusubira mu buzima busanzwe ngo hari uwafashwe ashaka gusubira muri FDLR bigaragaza ko hari abataha badashaka kuza kuba mu Rwanda.
Mtimapembe avuga ko ubwo bari mu kigo i Mutobo hari uwoherejwe kuza kuroga abantu bari Mutobo.

Ati “ubwo twari Mutobo haje umwe mu batashye afite gahunda yo kutumara akoresheje uburozi yari gushyira mu biryo, ariko aza gutabwa muri yombi atarabikora, ibi bikwereka ko hari abafite imyumvire ikiri hasi mu kuza gukorera igihugu cyabo.”

Abafasha b’abitandukanyije na FDLR barahugurwa uko bakwiteza imbere

Taliki 29/05/2014 abafasha b’abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro hamwe n’abagabo babo bahujwe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero ibigisha kuri gahunda za Leta zirimo kwihangira imirimo, ndi umunyarwanda, kuboneza urubyaro no gukorera mu makoperative.

Abafasha b’abitandukanyije n’abarwanyi bahabwa amahugurwa kugira ngo bigishwe gahunda za Leta kuko nyuma y’amezi atatu abagabo bari i Mutobo abagore nta masomo baba bahawe, gusa ngo guhabwa amahugurwa baherekezwa n’abagabo babo kugira babatinyure; nk’uko bisobanurwa na Butera Make, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Bamwe mu bafasha b'abarwanyi batashye mu Rwanda barangije amahugurwa kuri gahunda za Leta.
Bamwe mu bafasha b’abarwanyi batashye mu Rwanda barangije amahugurwa kuri gahunda za Leta.

Mtimapembe wari witabiriye aya masomo avuga ko ayo masomo afasha abavuye ku rugerero kumenya icyo bakora ngo bajyane n’abandi Banyarwanda, akavuga ko abari mu mashyamba bose bari bakwiye gutaha bakaza kwiyubakira igihugu aho guta igihe barwanira abatabitayeho.

Bimenyimana Eugene umufasha w’umurwanyi watashye mu Rwanda avuga ko abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro muri Kongo bashima uburyo bitabwaho. Ati “nk’ubu baba badutekereje bakatwigisha uburyo ki twakwiteza imbere tukagira imibereho myiza nyamara tukiri mu mashyamba nka Masisi aho nari ndi ntabyo nari narigeze mbona, kutuganiriza kuri gahunda za Leta byadufasha tugiye duhugurwa kenshi.”

Mu karere ka Rubavu na Nyabihu abafasha b’abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro bagera 120 nibo bigishijwe gahunza za Leta y’u Rwanda, benshi bavuga ko byabafashije kumenya umurongo igihugu kigenderaho, nk’abantu bari barasigaye inyuma bakaba bamenya neza aho guhera n’icyo gukora ngo biteze imbere bagire imibereho myiza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biragoye kumenya umuntu muzima kuko abanzi burwanda nibeshi kubera ubusambo bwabantu,bwarakaze.

ntaneza yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka