Bake ni bo batarumva ihame ry’uburinganire

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu ngo nke ari ho hatarashinga ihame ry’uburinganire.

Bavuga ko bamwe hari abagore bamaze gusobanukirwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’ingo zabo, ariko ngo hakaba n’abatarabyumva, bakabyitiranya no kwigaranzura abagabo, nk’uko babitangaje ubwo bizihizaga umunsi muzamahanga w’umugore, kuri uyu wa kabiri tariki 8 Werurwe 2016.

Abagore bahamya ko hakiri bagensi babo batarasobanukirwa n'uburinganire.
Abagore bahamya ko hakiri bagensi babo batarasobanukirwa n’uburinganire.

Mukarutabana Marcella utuye mu Kagari ka Gihemvu mu Murenge wa Nyabimata, avuga ko muri rusange imyumvire ku ihame ry’uburinganire imaze kuzamuka, kuko ngo abenshi mu bagore n’abagabo basigaye bumvikana ku bigomba gukorwa byateza imbere imiryango yabo.

Agira ati “Ugereranyije nka 90% bamaze kubisobanukirwa. Aba rero nibo bagenda bahindura abandi binyuze mu mugoroba y’ababyeyi, kandi ubwo ari nabo benshi abo 10% sibo bazakomeza gushimishwa no gusigara inyuma.”

Avuga ko gusa hari abagabo bumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari gahunda yo kubasuzuguza abagore, ibi nabyo ngo bigatuma imyumvire ikomeza kuba inyuma.

Abagore bamuritse bimwe mu bikorwa bakora.
Abagore bamuritse bimwe mu bikorwa bakora.

Naho ngo ku bagore bibwira ko uburinganire ari umwanya wo kwigaranzura abagabo babo, Mukarutabana avuga ko babagira inama ko hatabayeho gufatanya ku bashakanye no kubahana ngo ntacyagerwaho.

Ati “Ibyo ari byo byose n’ubwo abagore twahawe ijambo, ariko tujye twibuka ko umugore ari umugore, umugabo nawe akaba umugabo. Buri wese akwiye gukoresha umwanya we, kugira ngo bagire icyo bageraho.”

Agnes Mukamabano, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere, avuga ko komite iherutse gutorwa yiyemeje gushyira imbaraga mu migoroba y’ababyeyi hagamijwe gusobanurira abagize umuryango ku nshingano za buri wese mu buringanire n’ubwuzuzanye.

Ati “Twiyemeje kwegera abagore n’imiryango yabo binyuze mu migoroba y’ababyeyi, kugira ngo buri wese amenye inshingano ze kandi yumve ko agomba kubaha uwo bashakanye.”

Umunsi mpuzamahanga wizihijwe, wari ufite insanganyamatsiko ishishikariza abaturage kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bateza imbere umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka