Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ingwa zibatera uburwayi

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ingwa bari kwandikisha zibatera uburwayi.

Aba barimu bo mu bigo by’amashuri atandukanye bavuga ko bahoraga bakoresha ingwa biguriye ariko uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, ngo bahawe amabwiriza ko nta muntu uzongera kugura ingwa ahandi zitari iza Campany G-MART LTD yatsindiye isoko ryo gutanga ingwa.

Abo ni bamwe mu barezi bavuga ko bafashwe n'uburwayi batewe n'ingwa.
Abo ni bamwe mu barezi bavuga ko bafashwe n’uburwayi batewe n’ingwa.

Bamwe mu barimu bo ku bigo by’amashuri bitandukanye bavuga ko bafashwe n’uburwayi bwo gukorora cyane n’ibicurane kugeza aho ngo bagiye kwisuzumisha ku bitaro bakababwira ko ari ikibazo cy’ivumbi riva mu ngwa bakoresha.

Munyurangabo Beatha, Umuyobozi w’Urwunge w’Amashuri rwa Kisilamu (Gr. Sc. Islamique), avuga ko abarimu be bagera kuri 5 bamaze gufatwa n’uburwayi bw’ubuhumekero kuko ngo bagiye kwivuza bababwira ko biterwa n’ingwa bakoresha.

Inzo ngwa ni zo abarezi bavuga ko zitujuje ubuziranenge.
Inzo ngwa ni zo abarezi bavuga ko zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Ntabwo ari ibyo dupfa kuvuga mu kirere gusa ko izongwa zitera uburwayi kuko nyuma y’aho dutangiye kuzikoresha, hari abarimu bagize ikibazo cy’uburwayi bajya kwa muganga bababwira ko ingwa bakoresha ari zo zibatera indwara z’ibihaha.”

Nyirarukundo Aziza, umurezi muri iri shuri, avuga ko atakororaga ariko kuva aho ngo batangiriye gukoresha izo ngwa, yakoroye kugeza aho yitabaza ubuvuzi, agezeyo bamubwira ko agomba kwirinda kwegera ivumbi ry’ingwa akoresha.

Usibye we, ngo bamaze kugira ibibazo by’uburwayi ari benshi kuri iryo shuri.

Abarezi no mu ruhame banenga izo ngwa.
Abarezi no mu ruhame banenga izo ngwa.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwagiranaga inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku kibazo cy’izo ngwa, bose banenze ubuziranenge bwazo basaba ko rwiyemezamirimo yazihindura.

Umuyobozi wa Sosiyete G-MART LTD, Jessie Kalisa Umutoni, avuga ko ingwa atanga nta burwayi zitera cyakora kuba abarezi bazinenze ngo azikosora ashake izindi. Muri 2011 ni bwo batangiye gukora ingwa.

Rwiyemezamirimo yemera ko azikosora.
Rwiyemezamirimo yemera ko azikosora.

Agira ati “Nta ndwara iri mu ngwa zacu. Ubwo tuzareba ikibazo icyo ari cyo, ariko tuzikosora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko biteye n’agahinda. Icyagatunze abanyarwanda benshi kirimo kiraharirwa umuntu 1. kubera iki? abafite za Papeteries bungukiraga mungwa bakabaho bazambuwe. ubu nta Papeterie yemerewe gucuruza ingwa. Aka ni akarengane SVP.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Izo ngwa zitera ibibazo nibazice hakiri kare kuko zakwangiza umubare w’abantu benshi, kandi ntimwiyibagize ko hari n’abana bo muri primaire bazirya

Majebo yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka