Bagiye kwiyuzuriza umuhanda babikesha umuganda
Abaturage bo mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bagiye kwiyuzuriza umuhanda n’ikiraro bizabafasha kugirana imigenderanire n’utundi tugari.
Abo baturage bavuga ko kuba badafite umuhanda ubahuza n’utundi tugari bibabuza guhahirana bityo iterambere ryabo rikadindira.
Ndamira Elidephonse ati “Twasanze hari ikibazo cyo kutagira imigenderanire n’utundi tugari duhitamo gufata icyemezo cya kigabo cyo kwikorera umuhanda tudategereje Leta.”
Gahimano Jean Nepo, undi muturage, avuga ko kuba nta muhanda bari bafite byajyaga bibatera imbogamizi zo kugana ikigo nderabuzima.
Ati “Murabona ikigo nderabuzima kiri kure yacu twakoraga urugendo rurerure tuzenguruka tukigana ariko kuva tugiye kwiyuzuriza umuhanda bizatworohera kugana ubuvuzi ndetse n’ikiraro kitwambutsa mu kagari ka Rugarama twiteguye kugikora bityo imigenderanire yorohe.”
Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ashima abaturage bo mu Kagari ka Rwayikona ubwitange bagaragaze mu gufasha Leta kubaka ibikorwa remezo.
Ati “uyu muhanda ufite agaciro gakomeye, muri abo gushimirwa k’ubwitange mwagize! Biragaragaza ubufatanye mufitanye mu kwiteza imbere.”
Yabasabye gukomeza guharanira kwiteza imbere badategereje ak’imuhana. Umurenge wa Mushikiri ni wo wahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo kwitwara neza mu kubyaza umusaruro umuganda rusange aho baherutse kwiyuzuriza ikiraro gihuza Akarere ka Kirehe na Ngoma cyatwaye asaga miliyoni 30.
Bagiye kandi no kwiyuzuriza umuhanda n’ikiraro basanga bizabahagarara agaciro ka miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuganda wagiriye akamaro urwwanda n’abanyarwanda muri rusange ngirango ntawe utabibona uretse abijijisha bakavuga ibyo batabona batemeranywa n’umutima nama wabo
umuganda ni kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo bikaba bikomeje kwerekana umusaruro ufatika mu iterambere ry’u Rwanda
Bravo baturage ba kirehe, ibi bibere nutundi turere urugero, kuko ibi nibyiza cyane byerekane ko abanyarwanda dushoboye kwigeza kuri byinshi tubikesha amaboko yacu.