Baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bakibyarira

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe no kuba baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bakibyarira.

Ababyeyi bavuga ko bimaze kubarenga kuko usibye no kubyara kw’abakobwa babo, usanga banata abana iwabo ababyeyi bakarushywa no kubitaho kandi bo baba baraboneje urubyaro.

Ababyeyi ngo bahangayikishijwe no kuba baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bo bakibyarira.
Ababyeyi ngo bahangayikishijwe no kuba baboneza urubyaro ariko abakobwa babo bo bakibyarira.

Abatuye mu Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko ari icyorezo kuko iyo umukobwa abyariye iwabo rimwe, umwana amara gukura akongera akabyara, bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bwakora abana b’abakobwa bakigishwa indangagaciro z’umwana w’umukobwa.

Karangwa Anastase avuga ko afite umuryango w’abantu bane ariko hakiyongeraho n’abuzukuru babiri akaba ahangayikishijwe no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Abana bacu bajya i Kigali mu buyaya bakazana abana cyangwa inda. Kk’ubu twabigenza gute ko usanga ba nyina baba baraboneje urubyaro!”

Zimwe mu mpamvu abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Shyogwe babona zitera abakobwa kubyara kandi ba nyina baraboneje urubyaro harimo kuba bataratakerejweho muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Abajyanama b'ubuzi bavuga ko impamvu abana b'abakobwa usanga babyaririra iwabo ari uko batitaweho muri gahunda zo kuboneza urubyaro.
Abajyanama b’ubuzi bavuga ko impamvu abana b’abakobwa usanga babyaririra iwabo ari uko batitaweho muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Abajyanama b’ubuzuma bakavuga ko igihe kigeze ngo n’abakobwa bageze mu bwangavu batangire kuganirizwa kuri gahunda zo kuboneza urubyaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, asaba ababyeyi kujya bigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Agira ati “Njye numva abana bacu twabigisha ko igihe bananiwe kwifata bakoresha agakingirizo kuko ubusambanyi bwabaye nk’icyorero, cyeretse iyo mu Ijuru imanutse ahari ni bwo babireka”.

Mukagatana avuga ko batangiye gushaka umuti w’ikibazo binyuze mu biganiro n’amahugurwa ku mpande zose bireba harimo urubyiruko, ababyeyi, abarezi n’inzego z’abikorera.

Akarere ka Muhanga kamaze kubona umufatanyabikorwa GLIHD wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu aho uhugura abaturage mu bijyanye n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere n’iterambere nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ntangiye nshimira Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga arinako mvukamo, by’umwihariko n’abaturage bose bagatuye muri rusange, aho bageze besa imihigo y’Akarere kacu, bikaba byaratumye akarere kacu kaza k’umwanya wa10 mu turere tw’u Rwanda. ariko naboneraho no kunenga abo bakobwa bo muri shyogwe bkomeje kubyarira iwabo bongerera ababyeyi babo ibibazo njyendabona inama nabaha aruko nabo bajya baganirizwa ku kagoroba k’ababyeyi

murakoze mugira amahoro y’Imana

HABIYAREMYE Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

nibamenya Imana byose bizagenda neza, kumenya Imana gutuma hari byinshi bitatugeraho kubwayo.

BORA yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

ntakibabaje kilimo, kubyarira murugo ni ingaruka z’uburyo warezwe, kera ko batabyariraga murugo, ni uko ikibi cyaganje ikiza, ntakibabaje kilimo rero abo babyeyi nibicare barere bongere aya mitiweli

GAPUSI yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Birababaje...........

UMULINGA yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Mwe mukore iki ngo muringanize urubyaro? uko mukora ariko mwigisha nabakobwa banyu...Kandi ikingenzi mubasengere,ntamwana w’umukobwa ndabona wasengewe ngo akore ayo mahano, niyo aguye mucyaha arihana bikarangira uwamuteye inda amutwaye. Birababaje nimubahe inama birinde nk’abakobwa.

Annah B. yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Kuki abo bana babakobwa babyarira iwabo? ababyeyi nimujye mwisuzuma murebe ko atarimwe bipfiraho? ntimwari mukwiye no kubyinubira gubyarira murugo ni uburara, ni ingaruka z’uburyo muba mwarabareze, nimwicare murere mutinubye nagato.

Gisa D. yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Abo Bana babakobwa mubahe inama nibinanirana bifungishe aho kugwiza ibyaro zitateganyijwe.

Redempta yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka