Babiri bakubiswe n’inkuba umwe arapfa

Abantu 2 bakubiswe n’inkuba umwe arapfa mu murenge wa Karangazi, akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 27 Nzeri 2015.

Iri sanganya ryabaye ahagana saa munani n’igice z’amanywa mu mvura igereranije ariko irimo inkuba nyinshi. Abakubiswe bombi ngo bari bicaye mu nzu baganira; ni abo umudugudu w’Akayange 2 akagari ka Nyamirama.

Karemera Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamirama, avuga ko awapfuye ari Mukakimenyi Olive w’imyaka 18 y’amavuko. Naho mugenzi we wari waje kumusura Nyirakarigirwa Jeannette na we w’imyaka 18 we yahise agwa igihumure.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, yari ku kigo nderabuzima cya Ndama akurikiranywa n’abaganga kuko atabashaga kuvuga. Gusa we ngo ntacyo yabaye gikomeye uretse ubwoba yagize inkuba igikubita.

Ubuyobozi bwa Polisi bukomeza gusaba abaturage gukomeza kwirinda inkuba. Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Iburasirazuba, asaba abaturage kwirinda kugendagenda mu gihe imvura igwa.

Uretse kugendagenda ngo ntibyemewe gukoresha radio, kuvugira kuri telephone no kureka amazi kuko bishobora gutuma umuntu akubitwa n’inkuba.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mana weeee ubwo tugeze mugihe cy’imvura ibibazo by’inkuba biragarutse weee

Kaneza yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Umuryango wagize ibyago tuwufashe mu mugongo.

gatesi yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Pole sana imana imwakire mu bayo, ariko nta buryo umuntu yakwirinda inkuba ra

Juma yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ndihanganisha cyane umuryango waba bantu bitabye imana, mbifurije iruhuko ridashira.

Lillian Umwali yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka