Babifashijwemo n’umushinga Gimbuka biyemeje guca imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko mu myaka itanu iri imbere ikibazo cy’imirire mibi kigomba kuba kitacyumvikana muri aka Karere.

Kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi gicike burundu, ari uko buri wese agomba kubigiramo uruhare runini, kandi n’abafatanyabikorwa muri icyo gikorwa bagatahiriza umugozi umwe kugira ngo bigende neza.

Abaturage kandi bakorerwa uturima tw'igikoni
Abaturage kandi bakorerwa uturima tw’igikoni

Gimbuka, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, ukaba muri Karongi ukorera mu Mirenge ibiri ari yo Mubuga na Rwankuba, aho baturage bafite ikibazo cy’imirire mibi bari gufashwa kugira ngo bayisohokemo.

Christine Kabatesi, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga Gimbuka, avuga ko bahisemo gutanga ubufasha bwabo mu kwita ku mirire kuko basanga ari ryo shingiro rya byose.

Nizeyimana Abdou ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi asanga hari ikizahinduka mu mibereho myiza
Nizeyimana Abdou ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi asanga hari ikizahinduka mu mibereho myiza

Kabatesi ati:”Impamvu twahisemo kurwanya imirire mibi, ubona ko imirire mibi ari ikintu kizahaza imiryango, iyo umwana avutse akagira ikibazo cy’imirire mibi, hari ibyangiza ubwonko kuko iyo utariye ntutekereza neza.”

Ntakirutimana Gaspard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, avuga ko ku bufatanye na Caritas Rwanda hari imishinga myinshi yagiye ikorwa mu Murenge we igamije kurengera ubuzima bw’abawutuye asanga yo gushimirwa.

Ati:” Hari ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa kugira ngo abantu bave mu cyiciro cy’imirire mibi mu Murenge wacu, kubaha amatungo magufi, kubahingira uturima tw’igikoni, kubaha amata n’ibindi ku buryo hari aho bavanye abaturage n’aho babagejeje.”

Nizeyimana Aboudu, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi ashimangira ko hari ingamba ubu bafite kugira ngo iki kibazo cy’imirire mibi gicike.

Ati:”Dufite ingamba zikomeye, zirimo kuba dufite igenamigambi ryo kurandura imirire mibi muri Karongi, kandi tukabikora dufatanyije n’abafatanyabikorwa nka Caritas Rwanda mu mushinga Gimbuka, ariko mu myaka itanu turateganya ko nta mwana n’umwe uzaba afite imirire mibi”.

Umushinga Gimbuka uri gukorera mu Turere 14 tw’igihugu, mu Murenge wa Mubuga na Rwankuba zo muri Karongi. Muri uyu mwaka wa 2015-2016 ukaba uzakoresha amafaranga agera kuri Miliyoni 70. azakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi.

Ndayisaba Erneste

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka