Ba rwiyemezamirimo b’abagore bagiye gushinga ikigo cy’imari

Abagore bikorera basaga 100 bishyize hamwe barimo gushaka ibyangombwa ngo bitangirize ikigo cy’imali mu rwego rwo gukemura ibibazo bahuraga na byo.

Umuryango uvutse vuba w’abagore bikorera (New Faces New Voices) wifuza ko abagore bawinjiramo ari benshi, bagatanga imigabane yabo kugira ngo bitangirize ikigo cy’imari.

Kwishingira ikigo cy'imari ngo bizatuma batongera gusiragizwa n'amabanki
Kwishingira ikigo cy’imari ngo bizatuma batongera gusiragizwa n’amabanki

Babivugiye mu nama yabahuje n’abandi bafatanyabikorwa kuri uwu wa kabiri taliki 10/11/2015.

Dusabe Thérèse, Visi Perezida wa mbere w’ihuriro Nyarwanda ry’abagore bikorera avuga ko kiriya kigo kizaza ari igisubizo ku bibazo by’abagore.

Agira ati"Tugiye gukangurira ba rwiyemezamirimo b’abagore bose ngo bitabire kwinjira muri uriya muryango bityo kiriya kigo kigiye gushyirwaho kigire ingufu, kizajye kireberera abadafite ubushobozi ndetse kibabere ingwate mu gihe bikenewe".

Dusabe akomeza avuga ko abagore bakora ubushabitsi (bizinesi) zo hejuru bakiri bake cyane ari yo mpamvu kiriya kigo cy’imali cyatekerejwe.

Dusabe ati"Abadamu benshi bikorera baracyagaragara mu mishinga yo gucuruza ku gataro kuko bageze kuri 80% mu gihe mu rwego rw’imishinga minini batageze no ku 10% by’abantu bose bari muri uru rwego".

Dr Nsanzabaganwa Monique ukuriye New Faces New Voices, avuga ko kiriya kigo kizaba cyujuje ibisabwa.

Dusabe Therese avuga ko ikigo cy'imari kigiye gushingwa kizaba igisubizo ku bagore bikorera
Dusabe Therese avuga ko ikigo cy’imari kigiye gushingwa kizaba igisubizo ku bagore bikorera

Agira ati" Kugeza ubu twamaze kubona icyangombwa cya RDB ariko tugomba no kubona ibitangwa n’ibindi bigo nka Banki nkuru y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’imari n’imigabane bityo dutangire twemye".

Yongeraho ko barimo kwiga uko imigabane izatangwa, uko hazakorwa igenzura ku buryo byose ngo bizakorwa mu mucyo kugira ngo hatazagira abanyamuryango bijujuta ngo ntibasobanukiwe imicungire y’umutungo wabo.

Umwe mu bitabiriye inama yavuze ko kiriya kigo cyari gikenewe kuko kizabarinda gusiragizwa n’amabanki yatumaga batakaza igihe cyo gukora akenshi nta n’icyo yabamariye.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka