Ba "Mutima w’Urugo" biyemeje kurwanya umwanda n’imirire mibi

Mu nteko rusange y’Inama yIgihugu y’Abagore b’i Kirehe yateranye ku wa 27 Mutarama 2016, ba “Mutima w’Urugo” biyemeje kurandura burundu umwanda n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Nyuma yo kugaragaza byinshi bagezeho, ba Mutima w’Urugo (Intore z’Abagore n’Abakobwa) bo muri Kirehe basanze hari n’ibindi bitaragerwaho neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Jacqueline (uhagaze) ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange y'abagore ba Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Jacqueline (uhagaze) ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange y’abagore ba Kirehe.

Batanze ingero ku kibazo cy’umwanda ukigaragara mu cyaro ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi, bafata umwanzuro wo kubihagarika.

Karigirwa Mary uhagarariye abagore mu Kagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama, agira ati “Intambwe twari tumaze kugeraho irashimishije ariko haracyari ikibazo cy’isuku n’indwara z’imirire mibi. Ni yo mpamvu ingamba dufite ari ukwigisha abagore twita ku turima tw’igikoni."

Akomeza avuga ko mu Kagari ka Kamombo, abana bagera kuri 20% bafite indwara ziterwa n’imirire mibi kubera ubujiji ndetse n’imyumvire yo kutita ku buzima bw’abana nyamara ibiryo bitabuze.

Abagore b'i Kirehe bavuga ko bagiye guhangana n'ikibazo cy'umwanda ukigaragara hamwe na hamwe.
Abagore b’i Kirehe bavuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’umwanda ukigaragara hamwe na hamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Jacqueline, asaba ba "Mutima w’Urugo" kudatesha agaciro uwakabashubije nk’uko igisingizo (icyivugo cy’abagore) cyabo kibivuga.

Murekatete yabasabye kuba aba mbere mu kurandura umwanda ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi, baharanira ko ingo zabo zagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kirehe na Ngoma, Col Eugène Karegeya, na we yahaye impanuro abo bagore z’uko bakoresha imbaraga bafite, bakarandura burundu ikibazo cy’umwanda.

Abagore bari bitabiriye iyo nama biyemeje guhagurukira ibibazo by’umwanda n’indwara ziterwa n’imirire mibi bikomeje kugaragara muri ako karere.

Ibyo ngo bazabigeraho bitabira umugoroba w’ababyeyi, bakazajya bigira hamwe n’abagabo babo uko ingo zarushaho kumera neza.

Uwingabiye Alice, ukuriye Urugaga rw’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimiye abagore bo muri Kirehe uruhare bagira muri gahunda zitandukanye, nk’igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwingabiye yabasabye guharanira isuku n’imibereho myiza y’ingo zabo kandi bagakomeza kubumbatira iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka