Ba Gitifu ntibavuga rumwe n’Akarere ku mafaranga bagenerwa

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Karongi, ntibavuga rumwe n’Akarere ku ngano y’amafaranga agenerwa Imirenge buri kwezi.

Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko amafaranga ibihumbi 450 agenerwa Umurenge buri kwezi ahagije kugira ngo serivisi zitangirwa kuri uru rwego zirusheho kugenda neza, bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bo bavuga ko yagakwiye kongerwa kuko ibikorerwa ku murenge bisaba amafaranga ntaho bihuriye n’ayo bahabwa.

Ndayisaba Francois Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yemeza ko ibihumbi 450 agenerwa Imirenge buri kwezi ahagije
Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yemeza ko ibihumbi 450 agenerwa Imirenge buri kwezi ahagije

Karasanyi Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari ati:”Kuvuga ko aya amafaranga ahagije naba mbeshye, kuko akazi gakenewe mu murenge uko imyaka igenda ihita kiyongera, bisaba ko umuntu agenda areba ibyihutirwa kuko byose utabasha kubikemura muri ayo mafaranga, uwavuga rero ko ahagije yaba abeshye.”

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa ati:” Urebye ibisaba amafaranga ku murenge wakumirwa kuko byonyine uyahariye ingendo yashiriramo.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, Umuyobozi wako avuga ko aya mafaranga yabanje gutekerezwaho bagasanga ahagije.

Ati:” Twaricaye nk’Akarere tureba tuti ni iki twakora ngo Imirenge ishobore gukora neza, Umurenge tuwugenera ibihumbi 450, ayo mafaranga rero arahagije ugereranyije n’aho aturuka n’ibyo agomba gukoreshwa.”

Meya Ndayisaba avuga ko ikibazo atari ubuke, ahubwo byaterwa n’imicungire yayo.

Ati:”Mu by’ukuri uvuze ngo aya mafaranga ni menshi cyangwa ni make, biterwa n’uko uyakoresha, mbere Umurenge wagenerwaga ibihumbi 150 kandi ukaba ugomba no gutunga n’Utugari, ariko ubu twarenze intera, aho Akagari kagira amafaranga yako ibihumbi 100 tukagenera, Umurenge nawo ugahabwa 450.”

Aya mafaranga ibihumbi 450 agenerwa Umurenge buri kwezi, yifashishwa mu bikorwa bitandukanye bihakorerwa birimo, kugura no gufotoza impapuro, kugura umuriro, agenerwa kugura itumanaho, ay’ingendo ndetse n’ayo guhemba umukozi ukora isuku n’ushinzwe umutekano waho.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko mwadukoreye igererenya hagatiyuturere twose, uko ari 30, mbere yuko bavuga ko ari make,
Ese ubundi no bifuza ngahe?
Bagaragaze nano yaturuka!

debora yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Ba nyakubahwa bayobozi b’akarere ka karongi mugerageze muvugurure services muduha twe ababagana, cyane cyane mutoze ikinyabupfura n’indangagaciro ba secretaries banyu bajye batwakira nk’abantu, surtout uwo kwa mayor witwa Assoumpta nuwo kwa gitifu witwa rosette kuko bafite agasuzuguro gateye icyo ni iki. Muri rusange sinsuzuguye ariko mbona mayor mushya nawe atanga service mbi nka kayumba, ntaho twavuye ntaho twagiye

Umusaza yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

nibura ubuyobozi bw’aka karere butanga make ariko akaboneka Mu karere ka Gakenke ho nta Frw na rimwe bohereza Mu mirenge amezi abaye 4 ubu abakorera Ku mirenge no Mu tugari barumiwe.

gaspard sindambiww yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

nibura Karongi yo itanga make agile akaboneka. Mu gakenke ho habe na rimwe ahubwo mwitege ba ES baregwa kubera imyenda y’ibikoresho cg bagiye Mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe kubera kwishyura ingendo doreko bahamagazwa ntibahabwe frais de mission.

gahire yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ubu se uwayamuha yamumarira iki?uretse no ku murenge mu rugo iwe ho ntiyamushirana?bajye bareka kudabagira!ku Karere bakoresha angahe se bo?mutubwire

eva yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka