BREAKING! Impanuka ibereye i Rwamagana iguyemo benshi

Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yagonganye na Taxi Minibus mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahazwi ku izina ryo mu Kabuga ka Musha hapfa abagera kuri 19 naho abandi babiri barakomereka.

.

Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yamanukaga igera kuri Fuso yari iparitse ishatse kuyinyuraho ihura na taxi minibus yazamukaga irayurira iyikuba hasi mu ntera igera kuri metero 100.

Abari muri Minibus bose bahise bapfa kubera ubukana bw’impanuka hanakomereka abandi babiri.

Umuyobozi wa Polisi yo mu muhanda George Rumanzi yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko ukabije iyo kamyo yamanukanye akanavuga ko bakomeza gukangurira abashoferi kugendera ku muvuduko muke igihe cyose bageze ahantu hashobora guteza impanuka.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka