Ambasaderi wa Korea yijeje gukomeza umubano n’u Rwanda
Ambasaderi wa Korea y’Epfo, Park Yong-Min yijeje Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa 28 Nzeri 2015, gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Park Yong-Min wakiriwe mu Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Kanama 2015 yavuze ko igihugu cye kizakomeza kunganira u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga.
Yagize ati ”Korea yiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, mu burezi harimo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, ndetse no mu ikoranabuhanga. Ibi byiciro bikubiyemo imishinga 13 ikorwa n’ikigo cyacu cy’iterambere mpuzamahanga, KOICA”.
Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda yavuze ko umusanzu igihugu cye gitanga ku mwaka, ungana na 5% by’ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda itangwa n’abaterankunga.
Ngo yabonye kandi ko Ministiri w’Intebe yishimiye kwaguka k’umubano wa Korea y’Epfo n’u Rwanda, aho banaganiriye ku gufasha abikorera kongera ubuhahirane.
Mu gushimangira ibyaganiriweho na Ministiri w’Intebe hamwe na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Ministiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaministiri, Stella Ford Mugabo, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzakomeza kwiyongera.
Mu bishobora kongera ubufatanye, nk’uko Amb Park yabitangaje, ngo Korea y’Epfo irashaka amasomo ku bumwe n’ubwiyunge, bitewe no kuba Korea yarahoze ari imwe ikaza gucibwamo ebyiri, kandi zikaba zihora zirebana ay’ingwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|