Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda asanga umuganda ari inkingi y’iterambere mu gihugu

Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles, atangaza ko umuganda ari inkingi ikomeye yo guhuriza hamwe imbaraga no gufashanya, bityo mu gihe ukozwe neza bikaba bifasha igihugu gutera imbere.

Ambasaderi Barks yabitangarije i Rwamagana ubwo yifatanyaga n’itsinda ry’abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ab’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) n’Ingabo z’u Rwanda, mu muganda wo gusiga irangi mu byumba by’amashuri bya “Groupe Scolaire St. Vincent de Paul-Rwamagana Catholique”, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nyakanga 2015.

Muri ibi byumba by'amashuri, irangi risanzwe ryari rimaze gusaza.
Muri ibi byumba by’amashuri, irangi risanzwe ryari rimaze gusaza.

Basize irangi imbere mu byumba by’amashuri 4 byiyongera ku bindi 3 bari basize mu byumweru bibiri bishize.

Ibi byumba by’amashuri byahozemo irangi ariko ryari ryaracuyutse ku buryo ryari rikeneye kuvugururwa. Iki gikorwa kikaba kiri muri gahunda ya USAID isanzwe ifasha mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Ambasaderi barks ari gusiga irangi ku idirishya ry'ishuri.
Ambasaderi barks ari gusiga irangi ku idirishya ry’ishuri.

Ambasaderi Barks wagaragaje imbaraga cyane mu gusiga irangi ubwe mu byumba by’amashuri, avuga ko muri uyu muganda bahisemo kwibanda ku burezi kuko ari bwo musingi w’ahazaza ha buri gihugu. Mu gihe batunganyije ibyumba by’amashuri babisukura, ngo abanyeshuri bisanga ahantu heza, bityo bakabasha kwiga neza bagatsinda.

Yavuze ko muri ubu bufatanye butangiye hagati ya Ambasade ya America mu Rwanda n’iri shuri, ngo bateganya no gufasha abarimu mu mahugurwa abakarishya ubumenyi no guteza imbere uburyo bufasha abanyeshuri kwiga neza “kuko ari wo musingi w’ahazaza h’u Rwanda.”

Amb. Barks-Ruggles yagaragaje umwete mu gusiga irangi arangije yandika n'aya magambo ku rukuta rw'ishuri.
Amb. Barks-Ruggles yagaragaje umwete mu gusiga irangi arangije yandika n’aya magambo ku rukuta rw’ishuri.

Umuyobozi wa Gr.Sc.St. Vincent de Paul-Rwamagana Catholique, Evariste Banzubaze, yashimiye cyane Ambasade ya Amerika mu Rwanda kuri iki gikorwa bakoze ngo kuko byari kuzabatwara amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 400. Kuba aya mashuri abonye irangi ngo bikaba bizatuma abana biga neza kandi bikazatanga umusaruro mu mitsindire.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Muhongayire Yvonne, yavuze ko iki gikorwa kije cyunganira gahunda ya “Gira isuku mwana” iri mu karere ka Rwamagana ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yose; aho bashishikariza abana kugira isuku, haba ku ishuri ndetse n’igihe batashye iwabo mu ngo.

Muri iki cyumba cy'ishuri ni hamwe mu ho basize irangi.
Muri iki cyumba cy’ishuri ni hamwe mu ho basize irangi.

Kwigira ahantu hafite isuku bikaba bishobora kuba isomo ryiza ku mwana kugira ngo nasubira aho ataha, nab o abashishikarize kwita ku isuku.

Ishuri “Gr.Sc.St. Vincent de Paul –Rwamagana Catholique”, rifite icyiciro cy’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Rifite ibyumba 48, rikaba ryigirwaho n’abana 3.338.

Uhereye ibumoso ni Umuyobozi w'ishuri, Evariste Banzubaze, Amb. Erica Barks-Ruggles n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Yvonne Muhongayire.
Uhereye ibumoso ni Umuyobozi w’ishuri, Evariste Banzubaze, Amb. Erica Barks-Ruggles n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Yvonne Muhongayire.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ama shuri agomba kujyira isuku ariko turashima ambasader wafatanyije n’abanyarwanda mumuganda wabereye i Rwamagana mugusiga iranjye muma shuri.

JANVIER yanditse ku itariki ya: 26-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka