Ambasaderi Monique Mukaruliza witabye Imana yari muntu ki?

Ambasaderi Monique Mukaruliza wabaye Minisitiri w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda (MINEAC), akanayobora inzego zitandukanye, yitabye Imana aguye mu Bubiligi ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, aho yari amaze iminsi mike arwariye.

Amb. Monique Mukaruliza yitabye Imana
Amb. Monique Mukaruliza yitabye Imana

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, ni we wemeje amakuru y’urupfu rwa Mukaruliza, akavuga ko yarwaye igihe kitarenga ibyumweru bibiri, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Igihe.

Mukaruliza ku itariki 12 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda z’Akarere u Rwanda ruherereyemo, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. yatangarije

Monique Mukaruliza wayoboye iyari MINEAC kuva muri 2008 kugera muri 2013, yari yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET), n’ubundi yari asanzwe ari Umujyanama muri iyo Minisiteri.

Mukaruliza yanabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2016 kugera mu mwaka wa 2017, akomeza agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia na Malawi avuye ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri wa MINEAC muri 2008, Mukaruliza yayoboraga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gihugu cya Sudan, kuva mu mwaka wa 2004 kugera muri 2007.

Mukaruliza wize ibijyanye n’icungamari, yabaye mu bagize uruhare mu ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority), anakibera umwe mu ba Komiseri.

Yanakoze muri Banki ya Kigali nk’Umugenzuzi w’imari mbere yo kuba Umuyobozi mukuru w’imari mu muryango wita ku bana batagira kirengera, SOS-Children’s Village-Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yakoze imirimo myinshi cyane ikomeye muli Leta.Niyigendere. Ejo nitwe dutahiwe.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yabyerekanye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Concile de Latran ibiha umugisha mu mwaka wa 1513.Nyamara Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

kirenga yanditse ku itariki ya: 31-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka