Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi
Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi

Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023, akaba yarageze muri Mozambique tariki 31 Mutarama 2024, aho mu bamwakiriye harimo na bamwe mu bagize itsinda ry’abahagariye Ibihugu byabo muri Africa (African Group of Ambassadors), ndetse n’intumwa za Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga muri Mozambique.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kurwanya umutwe w’ibyehebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique na SADEC, mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iyo Ntara.

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Mozambique, bamaze guhura inshuro nyinshi, ndetse Umukuru w’Igihugu cya Mozambique akaba aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ku wa 25 Mutarama 2024, aho yaganiriye na mugenzi we ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambasade yarwo muri Mozambique, muri Kamena 2019, ndetse na Mozambique igafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Mata 2022, hakaba hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atandukanye, ari mu Butabera, Umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhahirane, ubuhinzi n’ibindi, ndetse hakaba harasinywe n’amasezerano akuraho visa ku bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ndetse n’ishoramari mu bihugu byombi.

Igihugu cya Mozambique gicumbikiye Abanyarwanda benshi, biganjemo abakora umwuga w’ubucuruzi, hakaba hari kandi n’abanyeshuri biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucukura no gutunganya ibikomoka kuri gaz na petroli (Masters in hydrocarbon and petroleum engineering).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka