Amazina y’umurambo watoraguwe ku Kinamba yamenyekanye

Polisi y’igihugu iratangaza ko amazina y’umurambo watoraguwe tariki 25/11/2011 mu mugezi wa Rwanzekuma ugabanya umurenge wa Gisozi na Kacyiru yamenyekanye.

Umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege aravuga ko mu iperereza bakoze basanze uwo musore yitwa Marora Iredeblande akaba afite imyaka 22 y’amavuko.

Uyu musore akomoka mu karere ka Rusizi, intara y’iburengerazuba. Yakoraga mu Gakinjiro aho yafashaga ababaza imbaho ariko yaracumbitse mu murenge wa Gisozi, mu kagali k’Amasezerano.

Theos Badege avuga ko polisi ifatanyije n’abo mu muryango we bamushyinguye tariki 27/11/2011 mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Umurambo ukaba warabonywe n’abakozi b’umurenge wa Gisozi bashinzwe gukora isuku ku muhanda ujya ku rwibutso tariki 25/11/2011.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira,imwakirire mubayo.

yanditse ku itariki ya: 28-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka