Amasezerano y’ubufatanye na RPA azafasha RALGA muri kaminuza igiye gutangira

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Karake Théogene aratangaza ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye n’Ishuri ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) azabafasha mu guhanahana abarimu igihe kaminuza bagiye gushinga izaba yatangiye.

Hari mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya RALGA na RPA wabereye ku cyicaro cy’iri shuri riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuwa Kane tariki 05/02/2015.

RALGA ngo yari isanzwe ikorana na RPA mu kongerera ubumenyi abakozi bayo haba mu gihugu no kubohereza hanze, nk’uko byagarutsweho n’abayobozi b’ibyo bigo ariko bashimangira ko ayo masezerano y’ubufatanye yitezweho kurushaho gukomeza iyo mikoranire.

Abayobozi ba RALGA n'aba RPA baganira mbere yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye.
Abayobozi ba RALGA n’aba RPA baganira mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Karake Theogene wasinye kuri aya masezerano ku ruhande rwa RALGA, avuga ko bageze kure bashinga kaminuza izigisha abakozi bo mu nzego z’ibanze, izatangira mu mezi ari imbere, aya masezerano y’ubufatanye akazafasha mu guhererekanya impuguke z’abarimu.

Agira ati “Icyatuzanye hano ni ugusinyana MOU (amasezerano y’ubufatanye) izadufasha natwe nk’abantu bagiye gushinga iryo shuri kugira ngo turebe ukuntu twajya twigira ku bunararibonye bwacu, abantu bajye bagirana exchange (guhanahana) impuguke, bahane facilities nk’inyubako. Tugira amahugurwa igihugu cyose twajya dufashanya rero abantu bakigira hano, abayobozi b’inzego z’ibanze baba bakeneye kumenya ibyo muhuguramo abantu”.

Murasi Innocente ushinzwe kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze muri RALGA, unakurikirana by’umwihariko umushinga w’iyo kaminuza, ashimangira ko ari umushinga uhuriweho na RALGA na Kaminuza y’u Rwanda, abarangiza bazajya bahabwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu byigishwa bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (local government studies).

Abayobozi bombi bahererekanya impano.
Abayobozi bombi bahererekanya impano.

Yemeza ko bafite ubumenyi budahagije kugira ngo bashyire mu bikorwa uyu mushinga bityo ahamya ko hari byinshi bakwigira kuri RPA nk’ishuri rikuru ryatangiye mbere rifite ubunararibonye.

“Ni bwo tugitangira igitekerezo, turimo turategura ibyangombwa ariko nta bumenyi bwinshi tubifitemo nk’aba batangiye kera, ubwo twifuzaga kugira ngo batwigishe, tubarebereho, batubwire bati aho twagize imbogamizi ni hano… bityo tubashe gutangira neza,” Murasi.

Umuyobozi wa RPA, Col. Jill Rutaremara ari kumwe n’abakozi b’iryo shuri baganiriye n’abakozi ba RALGA babasobanura imikorere y’ikigo n’ibyo cyagezeho kuva mu Ukuboza 2012 gifungura imiryango.

Abakozi ba RPA n'aba RALGA bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinyana amasezerano y'ubufatanye.
Abakozi ba RPA n’aba RALGA bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye.

Mu myaka ibiri iri shuri rimaze rikora, abasirikare, abapolisi, abasivili n’abacungagereza 1088 bo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba (EAC) ndetse n’ibindi bihugu byo hirya no hino bahugurwe ku bintu bitandukanye by’umwihariko kubungabunga amahoro ku isi hose.

Umuyobozi wa RPA yavuze ko bo bibanze mu gutanga amahugurwa mu bijyanye n’umutekano n’amahoro nk’igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside bitewe n’uko basanze bikenewe, kuko henshi ku isi ngo amahoro araboneka ariko nyuma y’igihe gito ugasanga birongeye biradogereye.

RPA iheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye Save the Children International mu mpera z’ukwezi kwa mbere. Ifitanye kandi amasezeranyo nk’ayo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Romeo Dallaire Child soldiers Initiative na Brandeis University.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya masezerano aje akenewe kandi n’iyi kaminuza izigisha abakozzi b’inzego z’ibanze nayo yihutishwe maze dukomeze kwibera mu byiza gusa

karanga yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka