Amakimbirane yo mu ngo ari kugabanuka babikesha "Indashyikirwa"

Umushinga uzwi nk’Indashyikirwa w’Umuryango Rwanda Women’s Network, urimo gufasha imiryango yo mu Karere ka Bugesera kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Nsekanabo Janvier atuye mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Nyarugenge muri aka karere, avuga ko yari amaze imyaka 16 abana n’umugore we mu makimbirane; ariko nyuma yo guhabwa inyigisho muri gahunda yiswe “Indashyikirwa”, ubu baratuje.

Nsekanabo Janvier n'umugore we Niyibizi Josephine barahamya ko gahunda "Indashyikirwa" yatumye babana neza.
Nsekanabo Janvier n’umugore we Niyibizi Josephine barahamya ko gahunda "Indashyikirwa" yatumye babana neza.

Agira ati “Nari umugabo wahoraga arwana n’umugore. Natahaga nasinze nkagera mu rugo mu ijoro; namukiguza akambwira ngo ninsubire mu ndaya zanjye, nkahita mukubita n’abana; ubwo induru igatangira ubwo kugeza mu gitondo.”

Uyu mugabo avuga ko yari amaze gufungwa inshuro nyinshi no kwihanangirizwa.

Nsekanabo avuga ko “mu minsi micye”, ari bwo yagiye mu rubuga rw’abagore n’abakobwa “Indashyikirwa” baganiriramo ibijyanye n’ihohoterwa, maze abona ko ibyo yakoraga atari byo, none ubu yarahindutse.

Uku guhinduka bishimangirwa n’umugore we, Niyibizi Josephine, wemeza ko byari bigiye gutuma ata urugo rwe agahunga.

Ati “Ubu dusigaye twumvikana mu rugo ku buryo abona ntahari nkasanga yatunganyije imirimo yose. Uretse ibyo, yazaga ampirikira ku buriri ankoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, ariko ubu dusigaye tubanza kubiganira.”

Nsekanabo n’umugore we baravuga ko ubu basigaye bafasha ingo zibanye nabi zikabana neza kuko baziha urugero rw’uko bari babanye.

Muteteri Betty, Umukozi w’Umuryango “Rwanda Women’s Network, avuga ko Indashyikirwa ari urubuga abagore n’abakobwa baganiriramo ibijyanye n’ihohoterwa. Cyakora, ngo n’abagabo ntibahezwa.

Agira ati “Umugabo uzatugana ntituzamusubiza inyuma kuko tuzamufasha gukemura ikibazo afite ariko cyane tuzibanda ku bagore n’abakobwa kuko ari bo bakunda guhura n’ihohoterwa.”

Uyu muryango wahuguye abazajya bafasha abahura n’ihohoterwa, ku buryo bahura gatatu mu cyumweru.

Umuryango Rwanda Women’s Network wahuguye abahura n’ihohoterwa, urashyira mu bikorwa uwo mushinga ufatanyije n’indi miryango nka Care International n’Umuryango RWAMREC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka