Amajyepfo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kureba kure bahereye ku bibegereye

Abanyamuryango bahagarariye abandi mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kureba kure mu birebana n’iterambere, ariko hatirengagijwe no kubyaza umusaruro amahirwe abegereye.

Ibi babisabwe na perezida w’umuryango wa FPR–Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibi yaberaga mu Karere ka Nyanza ku cyumweru tariki 08/02/2015.

Munyantwali yasabye buri wese muri aba banyamuryango kureba kure hagamijwe kugeza abanyarwanda ku iterambere rirambye, ariko yibutsa ko n’amahirwe abegereye ariyo bagomba guheraho bayabyaza umusaruro.

Agira ati “Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi aho bari hose bagomba kureba kure ariko bagahera ku mahirwe abegereye ashobora kubyazwa umusaruro mu buryo bwihuse”.

Munyantwali (hagati) asaba abanyamuryango kureba kure ariko banabyaza amahirwe abegereye umusaruro.
Munyantwali (hagati) asaba abanyamuryango kureba kure ariko banabyaza amahirwe abegereye umusaruro.

Amwe mu mahirwe batagomba gupfusha ubusa ni ayo kwishyira hamwe bagahuza ingufu mu birebana n’ibikorwa bishamikiye ku iterambere bigiye biri hafi yaho batuye.

Yavuze ko kugira umurongo mugari w’iterambere aribyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahamagariwe kugira nka zimwe mu ndangagaciro zibaranga.

Perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye urubyiruko kureba ibyaruteza imbere anarwibutsa guhuriza hamwe imbaraga.

Ati “Mu rubyiruko harimo abize iby’ubuhinzi bashobora gukorana n’ibigo by’imari nka SACCO bafatanyije n’abize iby’iterambere ry’icyaro baramutse bishyize hamwe ari nk’abantu 10 hari ibyo mbona bageraho aho gushakira ibisubizo by’ubushomeri kure yabo bashakira akazi ahandi”.

Mu kiganiro na Kigali Today, Munyantwali yavuze ko mu Karere ka Nyanza ubwaho hari ubutaka bumaze gutunganwa burindwa isuri ndetse bunegerezwa amazi meza ku buryo bwabyazwa umusaruro.

Abotabiriye aya mahugurwa bavuga ko wabaye umwanya wo gukarishya ubwenge mu byabafasha kugera ku iterambere rirambye.
Abotabiriye aya mahugurwa bavuga ko wabaye umwanya wo gukarishya ubwenge mu byabafasha kugera ku iterambere rirambye.

Emmanuel Kabengera, umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yashimye aya mahugurwa avuga ko yabaye umwanya mwiza wo kugira byinshi bunguka byabafasha mu iterambere rirambye.

Yatangaje ko hari byinshi bungutse bigiye kubafungura amaso bagakora bagatera imbere ndetse n’Igihugu muri rusange kikabyungukiramo.

Mu magambo ye bwite yagize ati “aya mahugurwa yari akenewe kugira ngo tubashe guhindura imyumvire kuko hari ubwo umuntu agira amahirwe ariko ntamenye uko ashobora kuyabyaza umusaruro”.

Ku bwe ngo haburaga imyumvire n’ubusesenguzi kugira ngo bashobore kumenya uko babyaza umusaruro amahirwe abegereye aho kuyashakira kure nk’uko bamwe muri bo babyiyumvishaga.

Amahugurwa y’abahagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo yitabiriwe n’abasaga 200 arangwa no kwigira hamwe uko barushaho kuba moteri y’iterambere mu bandi nabo ubwabo bihereyeho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahugurwa nkaya yo gukarishya ubumenyi ku banyamuryango ba fpr ihoreho maze koko fpr ikomze kuba moteri ya governoma y;u Rwanda n’abanyarwanda

kazubwenge yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka