Amajyaruguru: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kuba intangarugero mu bandi

Visi-chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Rupiya Mathias akangurira abanyamuryango ba FPR kuba bandebereho aho bari hose, ngo ibyo bigomba no kujyana no gufasha abayobozi babo kugera ku nshingano bafite bitabira gahunda zose za Leta.

Rupiya agira ati “Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ubundi barasobanutse ariko kwiga ni uguhozaho ntabwo bakwiye kuryama ngo umuryango barawuzi, nibitabire amahugurwa bamenye gahunda za Leta bakunde igihugu; bakunde umuryango wabo bafashe abayobozi babo kuko turi moteri ya guverinoma. Tugomba gufasha abayobozi cyane tuba n’intangarugero andi mashyaka yose ajye abona ko umuryango ari wo ntangarugero akore ibyo azi kandi byagirira igihugu akamaro.”

Bwana Rupiya Mathias yemeza ko amahugurwa afasha abanyamuryango kwiyumvamo umuryango wa FPR.
Bwana Rupiya Mathias yemeza ko amahugurwa afasha abanyamuryango kwiyumvamo umuryango wa FPR.

Ibi Umuyobozi Wungirije w’Umuryango wa FPR mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 08/02/2015 nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi bafatwa nk’inkingi ya mwamba bazwi nk’abakada bo Ntara y’Amajyaruguru.

Bwana Rupiya ashimangira ko amahugurwa aba agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ari ngombwa kuko atuma basobanukirwa imiyoborere y’igihugu cyabo n’Umuryango wa FPR babarizwamo bakarushaho kuwukunda.

Abayobozi bo mu nzego za FPR n'inzego za Leta bitabiriye aya mahugurwa.
Abayobozi bo mu nzego za FPR n’inzego za Leta bitabiriye aya mahugurwa.

Abayobozi bagize komite nyobozi y’umuryango ku ntara, iz’uturere, urugaga rw’abagore, urubyiruko n’abikorera bitabiriye aya mahugurwa bahuguwe ku ngingo zigera ku icyenda zirimo isano riri hagati ya Leta n’abaturage, akamaro n’inshingano bya Leta, ubwoko bw’itegeko nshinga rya Leta n’izindi.

Budengere Annonciata, Umugenzuzi Mukuru mu Muryango wa FPR mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ibyo biganiro bahawe bigamije kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda.

Agira ati “Ibyo biganiro bikaba byari bigamije kuzamura imyumvire y’abanyamuryango ariko na none hagamijwe no kuzafasha abandi Banyarwanda kuzamura imyumvire.”

Biteganyijwe ko nyuma y’aya mahugurwa y’icyiciro cya gatatu, abahuguwe bazajya guhugura abandi bo mu nzego z’imirenge mu minsi iri imbere kugira ngo ubutumwa butangirwamo buzagere ku banyamuryango benshi bashoboka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

fpr umuryango w’abanyarwanda uri gufasha n’abanyarwanda gutera imbere kandi byihuse

kwigira yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka