Amabwiriza y’isuku azarinda abacuruza resitora n’utubari guhanwa mu kajagari

Abacuruza resitora n’utubari bo mu Karere ka Gasabo baravuga ko kugira amabwiriza y’isuku akubiyemo ibisabwa n’ibihano ku batayubahiriza, ari byo byaca akajagari mu bihano bahabwaga.

Batangaje ibi ku wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2016, ubwo basinyaga amasezerano y’isuku n’ubuyobozi bw’aka karere ariko na bo bagahabwa kopi igaragaza buri bwiriza n’igihano giteganywa mu gihe umucuruzi ataryubahirije.

Abacuruzi bavuga ko gutunga amabwiriza y'isuku bizabarinda ibihano bahabwaga mu kajagari.
Abacuruzi bavuga ko gutunga amabwiriza y’isuku bizabarinda ibihano bahabwaga mu kajagari.

Aba bacuruzi bavuze ko gutunga aya mabwiriza yanditse bizabarinda ibihano bahabwaga mu buryo budasobanutse, kuko ngo batajyaga bamenya neza ibyo bagomba kuzuza n’ibihano ku babiteshutseho.

Umwe mu bacururiza resitora mu murenge wa Remera, Kwizera Geofrey, avuga ko igitabo acyuye kizamurinda ako kajagari mu bihano.

Yagize ati “Nk’ubu umuyobozi yazaga yasanga wenda wavanze amafi n’inyama zisanzwe akaguca ibihumbi 100Frw, ntumenye aho abikuye ariko ukayatanga ngo batagufungira; mu gihe muri iki gitabo, usanga ikosa rimwe rihanishwa amande y’ibihumbi bitanu.”

Avuga ko ibi byabasubizaga inyuma, ariko ubu ngo bigiye kujya ku murongo ndetse binabahwiturira kongera isuku kuko ngo iri bituma abakiriya babishimira.

Umuyobozi w'Umusigire (a.i) w'Akarere ka Gasabo, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko kubahiriza isuku bituma abacuruzi bunguka kurushaho.
Umuyobozi w’Umusigire (a.i) w’Akarere ka Gasabo, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko kubahiriza isuku bituma abacuruzi bunguka kurushaho.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Umusigire (a.i) w’Akarere ka Gasabo, avuga ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku kuko ngo hari abantu bavugaga ko idahagije.

Yagize ati “Turacyakira abakiriya b’utubari na resitora bavuga ko hari hamwe bagitanga ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ari yo mpamvu twongereye imbaraga muri iki gikorwa kuko isuku iri mu mihigo twasinye.”

Akomeza avuga ko ibi babikora ku neza y’abakiriya n’iy’abacuruzi by’umwihariko, kuko ngo ari bo byongerera ababagana bagakora bunguka.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza y'isuku mu tubari na resitora byo mu Karere ka Gasabo.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza y’isuku mu tubari na resitora byo mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Gasabo, Gasana Francis, avuga ko bishimiye aya masezerano kuko abacuruzi bajyaga bahanwa mu buryo budasobanutse bikabahombya.

Ati “Umurenge wazaga ugaca umucuruzi ibihumbi 200Frw, 100Frw cyangwa 50Frw nta kintu bashingiyeho ndetse n’umucuruzi ntacyo abiziho. Ni yo mpamvu twakoze ubuvugizi ngo iki gitabo gikubiyemo ibisabwa gihabwe abacuruzi, bityo bamenye neza inshingano zabo.”

Yongeraho, ati “Ibi bizatuma havaho bya bindi byo guhita bafungira umuntu ubucuruzi bwe kubera agakosa gato bamusanganye.”

Ku ikubitiro, aya masezerano yatangiriye mu Murenge wa Remera ariko ngo n’ahandi azabageraho mu gihe kidatinze, nk’uko ubuyobozi bubivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse nagirango mbabaze nkabanyamakuru bashoboye ndi ikarongi umurenge wamurundi harabantu reta irikubakira batishoboye ariko ngo abayobozi bibanze barashaka kugurisha amategura yahobaribatuye ngo bahome iyonzu Niko bikorwa?

alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka