Akarere ka Rubavu kasubiranye isoko ryari ryareguriwe rwiyemezamirimo

Akarere ka Rubavu kasheshe amasezerana kari gafitanye na rwiyemezamirimo ABBA Ltd wari wareguriwe Isoko rya Gisenyi kubera ko yari yararihawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Haririmana Thomas, Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu avuga ko rwiyemezmairimo ABBA Ltd yagannye inkiko ashaka ko yagumana isoko ariko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze rugasanga mu guseza ayo masezerano akarere ngo kari gafite inshingiro mu rubanza rwabaye tariki 29 Gashyantare 2016.

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka itanu ryubakwa ariko rikadindizwa n'ibibazo.
Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka itanu ryubakwa ariko rikadindizwa n’ibibazo.

Yagize ati “Twasheshe amasezerano kubera amakosa yakozwe mu kwegurira isoko rwiyemezamirimo kuko hatabaye kugisha inama inzego kandi bishobora guteza igihombo akarere. Rwiyemezamirimo yaregeye urukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze akarere karatsinda none yarajuriye dutegereje ko umwanzuro w’urukiko.”

Ikibazo cy’Isoko rya Gisenyi kigaragaje muri Werurwe 2015 ndetse rituma abari abayobozi b’akarere beguzwa n’Inama Njyanama y’Akarere kubera uruhare babigizemo ndetse ibasabira gukurikiranwa n’ubutabera.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yakatiwe n’inkiko igifungo cy’amezi icumi naho Bahame Hassan wari Umuyobozi w’Akarere akatirwa amezi atandatu ariko arajurira, ubu urubanza rukaba rutarasomwa.

Isoko rya Gisenyi ryagurishijwe rwiyemezamirimo ABBA Ltd mu mpera za 2014 akaba yaraagombaga kwishyura akarere miliyari 1.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko rwiyemezamirimo aza kurihabwa nta kiguzi atanze ndetse yongererwa n’ubundi buso butari muhagomba kugurishwa.

Nk’uko byagaragajwe n’akanama k’ubukungu k’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ngo igurishwa ry’isoko ryaciye ukubiri n’amategeko kuko ubundi Njyanama ngo yagombaga kubimenyeshwa ariko ntibikorwe, n’aho ibimenyeye yasaba ko bihagarikwa uwari Umuyobozi w’Akarere, Bahame Hassan, akabyanga yishingikirije ko byashora akarere mu manza.

Sinamenye Jeremie, Umuyobozi Mushya w’Akarere ka Rubavu, yashyize ibintu bitatu imbere birimo kugaruza isoko rya Gisenyi, kurangiza imihanda mu Mujyi wa Gisenyi no kubaka inzibutso zari zaradindiye ibikorwa biri kwihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyiza usibye ko nubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buriho ubu bugaragaza integenke cyane no kuba budakunzwe nabaturage. Nyakubahwa nadusura azasige abadukuriyeho kuko badashoboye pe yaba atubyaye. Kandi turabizi numubyeyi azadufasha. Murakoze

Gakuru Pascifique yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka