Aho batujwe na Leta mu 1995 basabwe kuhimuka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bategetse ko imiryango 173 yatujwe mu butaka bw’uwitwa Ngirira Matayo mu 1995 babwimukamo bugasubirana nyirabwo.

Kuwa mbere tariki 28 Nzeri 2015 nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagurukijwe no gucyemura ikibazoiki kibazo cy’abatujwe mu butaka bwa Ngirira Matayo wahoze ari Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana.

Abaturage mu nama n'abayobozi b'akarere ka Rubavu.
Abaturage mu nama n’abayobozi b’akarere ka Rubavu.

Hegitare 80 za Ngirira nizo zatujweho imiryango 67 y’Abanyarwanda batahutse 1994 bari barahunze 1959. Bahatujwe na Minisitiri wari ushinzwe gucyura Impunzi Jacques Bihozagara mu gushakira abahungutse kubona aho batura.

Imiryango ya Ngirira yaje kugaragaza akarengane yagiriwe ubwo ubutaka bwabo bwatuzwagamo abatahutse, byemezwa n’inkiko ko ubutaka Ngirira afitiye ibyangombwa yabusubizwa.

Hegitare 50 nizo zabonewe ibyangombwa, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwiteguye gushakira abari batuye muri ubu butaka ariko hakubahirizwa amategeko.

Ubutaka bwa Ngirira agiye gusubizwa nyuma yo gukuramo ababutuye.
Ubutaka bwa Ngirira agiye gusubizwa nyuma yo gukuramo ababutuye.

Sinamenye Jeremy umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’inzego zitandukanye nyiri butaka agomba gusubizwa. Naho abari bahatujwe bazashakirwa aho gutuzwa n’ubwo batazaba hangana n’aho bari baratujwe ubu.

Imiryango yatujwe ari 67, ubu yamaze kwiyongera iba 173 zigizwe n’abantu 1046. Biteganyijwe ko Ngirira yagumana hegitare 50 afitiye ibyangombwa naho 30 zikaba iza Leta abazituyeho bakazigumaho naho abandi bagashakirwa aho gutura.

Abaturage basabwa kuzimuka aho batujwe bavuga ko batishimiye umwanzuro wo kubimura kuko batujwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, nk’uko uwitwa Eliada Nyirambeyi abitangaza.

Ati “Twatujwe na Minisitiri Bihozagara wari ushinzwe gucyura impunzi atubwira ko tutazajya mu matongo twasize mu kwirinda amakimbirane nabayatuyemo, none naho twahawe turasabwa kuhimurwa.”

Ubutaka bwa Ngirira buherereye mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu, ubu ubuhagarariye ni Hategekimana Michel, avuga ko yishimiye umwanzuro wa Leta wo kubasubiza ibyabo.

Avuga ko batanze gusaranganya n’abandi Banyarwanda ahubwo bemera ko hegitare 30 zisaguka abazituyemo bazigumamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

eh ehe iki kibazo ko gikomeye, aha niho leta igomba kugaragariza ko ari umubyeyi

Kibwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka