Adjudant Bizimungu wari muri FARDC yaratahutse
Bizimungu wabaye muri FDLR akimukira mu ngabo za FARDC yacyuwe mu Rwanda abishishikarijwe n’abatuye ku mupaka bari bamuzi nk’Umunyarwanda.
Imbunda, imyenda ya gisirikare n’ipeti rya Adjudant nibyo Bizimungu Jean Pierre yatahanye mu Rwanda ku masaha y’umugoroba tariki ya 11 Nzeri 2015 nyuma yo gushishikarizwa na Hitiyaremye gutaha.
Hitiyaremye Anastase umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bereshi wegereye umupaka wa Kongo, Akagari ka Hehu Umurenge wa Bugeshi washishikarije Adjudant Bizimungu gutaha ati “Bizimungu twari twaramenye ko ari Umunyarwanda ndetse ari kumwe n’abandi banyarwanda mu gisirikare cya Kongo tumushishikariza gutaha, byaratuvunnye ariko byatanze umusaruro kandi twizera ko nawe azahamagarira abo asize kuza.”
Ku mupaka wa Hehu, Adjudant Bizimungu yari ahamaze amezi ane, yahuye na Hitiyaremye akamushishikariza gutaha akabanza gutinya ariko kubera uburyo yamwitayeho ngo yasanze ari byiza kwitahira mu Rwanda.
“Nari nsanzwe mvugana n’iwacu kuko nabonye nimero za telefoni igendanwa zabo ndi i Masisi banshishikariza gutaha ariko ndatinya. Mbonye uburyo Hitiyaremye ampamiriza amahoro n’uburyo u Rwanda rwateye imbere nafashe icyemezo cyo gutaha.”
Adjudant Bizimungu mu itsinda ry’abasirikare yarimo (Platoon) avuga ko yari kumwe n’Abanyarwanda batatu bahoze muri FDLR, babiri bafite ipeti rya Adjudant naho umwe afite ipeti rya Sergent.
Avuga ko mu gisirikare cya Kongo harimo abarwanyi ba FDLR benshi bagiyemo kubera gushaka ubuzima, ariko ngo hari nabagiyemo ku bw’akazi bahawe n’abayobozi ba FDLR kugira ngo bajye babaha amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne avuga ko bashimishijwe no kubona umunyarwanda wari mu ngabo za Kongo afata icyemezo cyo gutaha. “Kwigisha umusirikare wari umaze myaka 10 mu kazi gutaha bisaba umuhate, bigaragaza ko abaturiye umupaka tuticaye ubusa ahubwo twifuza kurindira umutekano igihugu cyacu.”
Adjudant Bizimungu avuka mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi, yabaye muri FDLR imyaka ibiri ariko ahita ajya mu ngabo za Kongo. Ari zo avuyemo agaruka mu gihugu cya mubyaye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Harya iyo mumashyamba ubundi aba bakorayo iki? ngo bategereje igihe kizagera bagatera igihugu? hanyuma bigatanga iki, igihe kizagera mujye muririmba ngo igihe nataye iyo mumashyamba...................nimuze muture mureke uburofa.
yaguze neza gutaha iwabo kuko amahanga arahanda
sinababwiye baziruuuuka iyo za congo n’ahandi birangire batashye murwababyaye
sinababwiye baziruuuuka iyo za congo n’ahandi birangire batashye murwababyaye
Ariko mwese murabashakaho iki? muzi se bakunda iki? wenda bikundira kuba mumashyamba nk’izindi nyamanswa zose, mwe mubona ibyo basize bakoze atari ibya kinyamanswa, nubundi murabasaba gutaha baze bakomeze bice abantu bajye bitwaza abasazi ngo nibo babishe, cg n’andi mayeli yose
Erega shahu iwanyu n’iwanyu
Nimuze twubake igihugu mureke kurindagirira iyo mumashyamba, iyo umuntu akoze ibya Kigabo arabishimirwa,
uyu utashye nashimirwe ariko ahamagare n’abagenzi be baze.
Harya ngo ubwo iyo mumashyamba ababindusha abo bantu babayo bakorayo iki? ngo baritegura kuzataha barabashutse nimuze murwababye, mwibagirwe imyaka yo kujijwa kwanyu nimuze mufatire aho tugejeje.
Nibatahe baze twubake u Rwanda rwatubyaye.
Nimutahe muve mumashyamba muze mufatanye n’abandi kubaka u Rwanda, mumashyamba niki kiriyo, uwabatsinze ko ntaho yagiye nimwemere muze mube abantu.
Abanyarwanda bakwiye kuva mu mashyamba bakaza tugahurira muri vision2020.