Abirukanywe mu isambu ya Ngirira bandikiye Perezida Kagame

Abaturage bari baratujwe mu isambu y’uwitwa Ngirira Mathieu ariko ubuyobozi bukabasaba ko bayivamo, bamaze kwandikira Perezida Kagame basaba kurenganurwa.

Tariki 29 Nzeri 2015 imiryango 173 igizwe n’abaturage 1.046 bahuje ikibazo cyo gutuzwa mu isambu ya Ngirira Mathieu wahoze ari Minisitiri kuri Leta ya Habyarimana, bandikiye Perezida Kagame bamusaba kurenganurwa, nyuma y’uko ubuyobozi bubasabye kuva mu isambu igahabwa umuzungura.

Kigali Today yabashije kubona kopi y'ibaruwa aba baturage bandikiye Perezida kagame basaba kurenganurwa.
Kigali Today yabashije kubona kopi y’ibaruwa aba baturage bandikiye Perezida kagame basaba kurenganurwa.

Abaturage bandikiye Perezida basaba ko hakubahirizwa umwanzuro wafashwe n’uwari umuvunyi wungirije Mukarurangwa Immacule tariki 13 Mutarama 2004 afatanyije n’ubuyobozi bw’icyahoze ari mu Ntara ya Gisenyi.

Ntaganda Jean Damscene wahuye n’abakozi bo muri Perezidansi, avuga ko icyo bashaka ari ugukemura ikibazo cyabo, bakabonerwa aho bashyirwa kuko bafite impungenge zo kubasohora mu butaka bwa Ngirira batabereka aho berekaza.

Aba baturage bagiye bagirana inama zitandukanye n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu.
Aba baturage bagiye bagirana inama zitandukanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Agira ati "Baravuga ko abari muri Hegitare 30 bagomba kuzivamo ntibagaragaze aho bagomba kujya, kandi urebye ni imiryango irenga 50, ntitwanze ko ahabwa ubutaka bwe, ariko badushakire natwe aho tujya n’imiryango yacu."

Umwanzuro wari wafashwe, uvuga Hategekimana Michel umusimbura wa Ngirira Mathieu, yahabwa Hegitare ebyiri muri Hegitare 80 kuko izindi zasaranganyijwe n’abaturage batahutse 1996 bari barahunze 1959.

Indi baruwa igaragaza ko abaturage bari bishimiye gusaranganya na Hategekimana.
Indi baruwa igaragaza ko abaturage bari bishimiye gusaranganya na Hategekimana.

Imiryango 173 yatujwe mu isambu ya Ngirira nyuma yo gukurwa mu kigo cy’ishuri rya Nyemeramihigo bari bacumbitsemo, basabwa kudasubira mu mitungo yabo basize 1959, nk’uko byasabwaga n’amasezerano y’Arusha, ahubwo bagatuzwa na Leta.

Tariki 28 Nzeri 2015 ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu nibwo bwasabye abaturage batuye mu isambu ya Ngirira Mathieu kwitegura kuyivamo kugira ngo murumuna we Hategekimana Michel asubizwe ubutaka nk’umusimbura.

Hategekimana akaba yaragaragaje ko ubutaka afitiye ibyangombwa ari Hegitare 50, naho Hetare 32 zikaba iza leta kuko ntabyangombwa byaho yashoboye kugaragaza.

Hategekimana yemeye kwigomwa Hegitare 20 kuri Hegitare 50 afitiye ibyangombwa agasigarana Hegitare 30, abaturage batujwe mu isambu ya Ngirira ifite Hegitare 82 bakaba basigarana 52.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NJYE NDABONA zose bazimwaka bakaziha abaturage.ese ubundi bahatuye arihe? abategetsi bo hambere bagiraga ubusambo izo hegitari zose yaziguze iki ? YARAZIBYE. HAGOMBA GUSUBIZWA LETA KANDI LETA NABATURAGE.

pipo yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

ARIKO SE Hategekimana we urabona ibyo yavugaga atarabivugishwaga n’ubwoba

yandereye Clemence yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka