Abayobozi bashya mu nama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Urubyiruko barizeza imikorere myiza kurushaho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mushya, madamu Kamanzi Jackline avuga ko ubunararibonye afite mu rugamba rwo guteza imbere umugore azakomeza kubukoresha ajya inama n’abandi aho ari ho hose bizaba ngombwa.
Amagambo nk’aya niyo yagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’inama y’igihugu y’urubyiruko Mwesigwa Robert wavuze ko yiteguye gukorana na buri wese mu guteza imbere urubyiruko kuko no mu buzima bwe ibyo yagezeho abikesha imikoranire myiza n’abantu.
Hari mu mihango y’ihererekanyaga ububasha yabaye kuri uyu wa 24/12/2014. Mu nama y’Igihugu y’Abagore hasimbuwe madamu Tuyisenge Christine naho mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko hasimburwa Nkuranga Alphonse.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango wayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi b’inama y’igihugu y’Abagore, yashimye umunyamabanga ucyuye igihe ku rwego yagejejeho Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse anasaba umuyobozi mushya kubakira kubyagezweho akarushaho guteza imbere umugore cyane cyane uwo mu cyaro.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yagaragaje ko hari byinshi byagezweho ariko avuga ko hari n’ibindi byinshi bigomba gushyirwamo ingufu birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane iry’umwana w’umukobwa, icuruzwa ry’abantu, imirire mibi ndetse n’isuku.
Yagize ati “guca ibibazo nkibi birashoboka cyane dufatanyije n’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore ziri kuri buri rwego kugera ku mudugudu...buri wese agomba kugira uruhare rugaragara mu kubyaza umusaruro amahirwe ubuyobozi bw’Igihugu bwatanze buha ijambo umugore. Buri gihe tugomba guhora dutekereza kuri aka kagaciro twahawe bigatuma twumva ko turimo umwenda wo gukora byinshi byiza kandi mu gihe gito”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mushya, madamu Kamanzi Jackline nawe yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano zo kuzamura umugore mu iterambere kuko umuryango ariyo nkingi y’Iterambere ry’Igihugu.
Yijeje ko yiteguye kubakira ku byagezweho ndetse agafatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo intambwe imaze kugerwaho mu iterambere ry’umugore ikomeze itere imbere.
Madamu Tuyisenge Christine wacyuye igihe yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu mwaka wa 2008.
Mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, umuhango wayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga madame Rosemary Mbabazi washimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ucyuye igihe, Nkuranga Alphonse, avuga ko uwamusimbuye aje gukomerezaho mu gukomeza gufasha urubyiruko.
Yagize ati: “Turifuza gukomeza gukoresha imbaraga zacu uko dushoboye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere, intego nyayo ni uguha ubushobozi urubyiruko bwo guhanga imirimo”.
Bwana Mwesigwa Robert yemejwe ko ari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Nama y’Abaminitiri yateranya tariki ya 15 Ukuboza 2014 iyobowe na Perezida wa Repulika Paul Kagame.
Nkuranga Alphonse yabaye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko tariki ya 08 Kamena 2010 aho yaje asimbuye kuri uyu mwanya Albert Murangwa na we wabanjirijwe na Rwagitare Claude.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bose bahawe inshingano zotoroshye bityo tukaba tubasaba gukora neza maze bagateza imbere abo bahawe mu nshingano