Abayobozi basabwe gusobanurira abaturage itegeko rijyanye n’imiturire

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irasaba abayobozi n’abakozi bashinzwe imiturire mu Karere ka Bugesera gusobanurira abaturage itegeko rishya ry’imiturire,mu rwego rwo kwirinda ibihano byabageraho.

Babisabwe na Sibomana Jean umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe iby’imiturire; kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 mu nama yabahuje n’abakozi b’ikigo cy’imiturire.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera basobanurirwa Politiki y'imiturire.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera basobanurirwa Politiki y’imiturire.

Yagize ati “Turasaba abaturage kugira uruhare mu itegurwa ry’igishushanyo mbonera kuko ikigambiriwe si uguhana ni ukubahiriza amategeko ajyanye n’imyubakire”.

Ngo ibi bazabifashwamo n’abayobozi ndetse n’abakozi bashinzwe imiturire babegera bakabasobanurira itegeko ry’imiturire.

Itegeko rishya ry’imiturire mu Rwanda, rishimangira Politiki y’uko buri muturage agomba kugira icumbi kandi rijyanye n’ubushobozi bwe, ndetse no kubaka amazu make aturwamo n’imiryango myinshi muri gahunda yiswe “Four in One” aho amazu azaba agerekeranye; rikaba ryarasohotse muri uyu mwaka wa 2015.

Hashingiwe kuri Politiki yo kuvugurura imyubakire ikoresha ubutaka buto, ndetse no gushora imari mu kubaka amacumbi ; abenshi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaje imbogamizi zirimo ibihano bizajya bihabwa abayobozi n’abaturage barenze kuri iri tegeko, ubushobozi buke bw’amikoro y’imirenge mu kurishyira mu bikorwa, ndetse n’ibikoresho bigomba gukoreshwa.

Nkurunziza Francois, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, yagize ati “Ese tuziko buri muturage agira icyangombwa cy’ubutaka nibubaka kuri Four in one, aho abaturage bazajya bubaka inzu igerekeranye ni nde uzahabwa icyangombwa cy’ubutaka?”

Umukozi wa MININFRA, Sibomana Jean, yabashubije ko buri muturage azajya ahabwa icyangombwa. Ngo mu gihe baba bahaye umwanya abaturage mu kugira uruhare mu gutegura igishushanyo mbonera bizatuma badahura n’ibihano, kandi ko Leta y’u Rwanda izajya yunganira imirenge mu kuyiha ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa iyi politiki byiyongeraho gushyira ingufu mu nganda zitunganya ibikoresho byo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Ubukungu Julius Rukundo, yasabye abayobozi kugira ubunyangamungayo mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, ndetse mu gihe bafashe utubahirije iri tegeko bakihutira gutanga amakuru.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

babasobanurire neza ibijyanye n’imiturire kuko hari amakosa menhi akorwa kubera kudasobanukirwa

ndamage yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Abadashoboye iyi miturire nitwigire mu byaro kuko imigi ntituyishoboye bisaba ibintu byinshi sana

sylvain yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Nukudusobanurira ahubwo natwe dutuye za gashora haba hari igishushanyo mbonera cg se nihehe umuntu yagikura bitamugoye

bertran yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Igishushanyo mbonera turacyubahirirza nabayobozi ubwabo barya ruswa babizi neza ko ari amafuti maze bagasinyira umuntu yubake ,nabo bajye bahanwa

angelo yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka