Abayobozi barasabwa kuba icyitegererezo ku bo bayobora

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gakenke kubera urugero abaturage, kugira ngo nabo babarebereho.

Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015, nibwo yabibasabye mu biganiro yagiranye n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu barebera hamwe uko barushaho kwiteza imbere.

Mbere yo gutaha Minisitiri Kaboneka yaganiriyeho gato n'abayobozi bakuru b'akarere.
Mbere yo gutaha Minisitiri Kaboneka yaganiriyeho gato n’abayobozi bakuru b’akarere.

Yagize ati “Banza witokore, uze gutokora undi. Bivuga ngo icyo ujya kwigisha bariya baturage barakurora, banza ugikore kuko ntuzajya kubwira abaturage ngo nimugire isuku wowe karabaye.

Ntuzajya kubwira abaturage ngo mwirarana n’amatungo abana bawe bararana n’ibyana by’ingurube. Kuyobora rero haricyo bisaba, birasaba kwitanga, bigasaba kuba icyitegererezo kubo uyobora.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko mu gihe abayobozi bazaba intangarugero kubo bayobora nta kabuza ko nabo bazashaka gutera ikirenge mu cy’abayobozi babo, kuko bazaba barimo gutanga urugero rwiza.

Abayobozi barasabwa kuba ikitegererezo kubo bayobora.
Abayobozi barasabwa kuba ikitegererezo kubo bayobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, asobanura ko impanuro bahawe na Minisitiri bagiye kuzigenderaho, kuko hari byinshi zishobora gutuma bihinduka hakabaho n’impinduka mu mikorere yarisanzwe.

Ati “Impanuro minisitiri yaduhaye iya mbere nuko abayobozi tugomba kuba intangarugero kugirango abaturage bakore ibyo twaberetse ariko natwe bakabona ko twabaye intangarugero.

Icya kabiri n’imikoranire myiza irimo gukorana ubwuzuzanye hagamijwe kugirango abantu bagere ku musaruro, nkaba numva ari impanuro turi buze kugenderaho kandi ziribuze gutuma hari byinshi bihinduka.”

Nyirambarushomana Agrippine n’umukuru w’Umudugudu wa Gishyinguro mu murenge wa Gakenke, avuga ko nyuma y’ibiganiro na Minisitiri batahanye ingamba zo gushishikariza abaturage guhindura imyumvire n’imikorere kugira ngo bagere kw’iterambere.

Ati “ku giti cyanjye ngomba kuba intangarugero, nkaba bandebereho muri gahunda zose za leta kandi nkazubahiriza nibura 100%.”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka