Abayobozi b’ibitangazamakuru byandika bungutse uko bakongera ubushobozi

Abayobozi b’ibitangazamakuru byandika barasabwa gukora indi mirimo ifitanye isano n’ibyo bakora kugira ngo bongere ubushobozi bw’ibitangazamakuru byabo bifite ikibazo cy’amikoro.

Abayobozi b’ibitangazamakuru byandika mu Rwanda bitabiriye amahugurwa y’iminsi itatu mu Karere ka Musanze yasojwe kuri uyu wa 23 Nzeli 2015, bagaragaje ko ikibazo cyo kutabona amatangazo yo kwamamaza n’ibigo by’imari n’amabanki bitabaha inguzanyo biri mu bidindiza iterambere ryabo.

Musabyimana Tharcise, umwarimu muri UR, akangurira abayobozi b'ibitangazamakuru guhindura imyumvire bagakora n'ibindi bituma bateza imbere ibitangazamakuru byabo.
Musabyimana Tharcise, umwarimu muri UR, akangurira abayobozi b’ibitangazamakuru guhindura imyumvire bagakora n’ibindi bituma bateza imbere ibitangazamakuru byabo.

Musabyimana Tharcisse, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, watanze amahugurwa avuga ko ibitangazamakuru byandika kugira ngo bitere imbere muri iki gihe abayobozi babyo bagomba guhindura imyumvire bagakora indi mirimo ibyara inyungu aho gushingira amakiriro yabyo ku kugurisha ibinyamakuru n’amatangazo yo kwamamaza.

Mu mirimo ngo bashobora kubangikanya n’akazi k’itangazamakuru, nk’uko iyo nzobere mu itangazamakuru ibivuga, hari gutunganya amafilime, gufotora abantu, gutunganya amashusho n’ibindi byakongera ubushobozi bw’ibitangazamakuru.

Uwizeyimana Marie Louise, Umuyobozi w’Ikinyamakuru “Intego”, ashimangira ko aya mahugurwa amukanguye.

Yagize ati “ Mu gihe ikinyamakuru kigize intege nkeya, tube twabona ubwunganizi muri twa tuntu tundi dukora ku ruhande…kuko kugurisha ibinyamakuru gusa twaje gusanga bitunguka nk’uko tubyifuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo, we avuga ko ayo mahugurwa ku ngamba n’uburyo ibitangazamakuru byandika byabyaza umusaruro amahirwe bifite yari ngombwa kugira ngo bikore byunguka.

Akomeza ashimangira ko itangazamakuru ridafite ubushobozi ridatanga umusaruro Abanyarwanda baritezeho.

Agira ati “Aya mahugurwa twateguye ni urugendo twatangiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye ruzakomeza kugira ngo tugere ku rwego rwo kubona itangazamakuru rikora ku buryo bw’umwuga, rikorera Abanyarwanda ku buryo baryifuza.

Rigakora ryungukira abarikoramo kandi rikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko itangazamakuru ritunguka nta n’ubwo ryatanga umusanzu Abanyarwanda baritezeho.”

Imibare dukesha Inama Nkuru y’Itangazamakuru igaragaza ko mu Rwanda mu binyamakuru byandika, 35 ari byo byiyandishije gukora nubwo umubare w’ibisohoka ku gihe utazwi neza ariko bike cyane akaba ari byo bisohoka, ibindi bikaba bitagikora kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya mahugurwa azabasha byinshi mu kazi kabo ka buri munsi

karera yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka