Abavuye muri FDLR barakangurira bagenzi babo guhumuka bagatahuka

Abitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR barasaba bagenzi babo guhumuka bakava mu buyobe bamazemo imyaka 21 bazerera mu mashyamba ya Congo.

Babivuze kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015, ubwo bageraga mu nkambi ya Nyagatare yakira Impunzi byagateganyo ibarizwa mu karere ka Rusizi.

Abitandukanyije na FDLR barasaba bagenzi babo bakiri muri uwo mutwe gutahuka
Abitandukanyije na FDLR barasaba bagenzi babo bakiri muri uwo mutwe gutahuka

Aba basirikare batangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye batinda gutahuka ari ukutagira amakuru ahagije ku gihugu cyabo n’ibipindi baterwamo n’abayobozi babo babizeza ko igihe kizagera bagatahuka habayeho imishyikirano.

Kaporali Munyaneza Manasse avuga ko bategereje ko habaho ubwumvikane hagati y’u Rwanda na FDRL bakabona biratinze ariko guhitamo kwitahira. Avuga ko abakiri muri uwo mutwe bahumye kuko batareba kure ngo babone aho abandi bageze mu iterambere.

Yagize ati “Narinaratinze kubera ko batubwiraga ko hazabaho imishyikirano hagati ya FDLR na Leta y’U Rwanda mbona biratinze njyewe mpitamo kwitahira, bariya bagenzi bajye nsizeyo barayobye baribakwiye guhumuka bakava mubuyobe barimo.”

Sergent Major Mbarubukeye Claude we avuga ko icyatumye atahuka ari uko nta ntego bari bafite barwanira.

Yongeraho ko nta kintu kigaragara bagezeho mu gihe cyose bamaze, kuko aho kujya imbere ngo basubira inyuma aha niho ahera asaba bagenzi be kureba kure bagatahuka.

Ati “Iyo ndebye mbona nta ntumbero FDLR ifite bicaye kubusa nta gikorwa kigaragara bageraho aho kujya imbere mbona basubira inyuma niyompamvu yatumye ntahuka.”

Agidant Chef Serukwavu Innocent ngo icyatumye atinda gutahuka n’uko nta makuru yabonaga y’igihugu cyabo, kuko babaga mu mashyamba aho amenye ko gutahuka ntakibazo bitwaye ngo yahise afata ingamba zo gushyira intwaro hasi aratahuka.

Ati “Nta muntu wabonaga amakuru yigihugu cyacu ariko aho tuyamenyeye twahisemo gutaha, twarambitse intwaro hasi kugirango dushake amahoro, ndakangurira bagenzi bajye gutahuka kuko amajyambere yaradusize kubera kwirirwa twiruka mu mashyamba.”

Aba basirikare bane bitandukanyije na FDLR icyo hahurizaho ni ugukangurira bagenzi babo kuva mubyo barimo bitagira aho bibageza bakagaruka mu gihugu cyabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka