Abasore babuzwa kurongora n’inkwano ihanitse basabwa

Abasore bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko gushaka umugore muri ikigihe bitaborohera bitewe n’uko basabwa inkwano irenze amikoro yabo

Abasore bavuga ko umusore utekereje gushaka umugore akora ibishoboka byose akabanza kwiyubakira inzu, ku buryo akenshi ubushobozi abafite buhagendera ariko bakababazwa n’uko iyo bagiye gusaba usanga iwabo w’umugeni babasabye inkwano zirenze ubushobozi bwabo.

Abasore bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko gushaka umugore muri ikigihe bitaborohera bitewe nuko basabwa inkwano irenze amikoro yabo.
Abasore bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko gushaka umugore muri ikigihe bitaborohera bitewe nuko basabwa inkwano irenze amikoro yabo.

Abenshi muri aba basore bo basaba imiryango ifite abakobwa kureka kujya babaka inkwano ihambaye, kubera ko bazi ubushobozi bwabo ko bushingiye ku mirimo y’ubuhinzi.

Uwimana Emmanuel wo mu murenge wa Gakenke ati “Hari ababyeyi rwose baba bananiza abantu ngo umukobwa wacu n’ibihumbi 200 ngo n’inka.

Kandi hari igihe wenda murugo ntayo muba mwarigeze, mwakagombye wenda kuzayishakisha mwazayibona mukayijyana, ugasanga nyine n’ikibazo.”

Abakobwa bo bavuga ko ahanini biterwa n’urugo ugiye gusabamo umugeni cyangwa umukobwa uwo ariwe kuko umukobwa wize batamukwa kimwe n’utarize.

Muhawenimana Odette wo mu murenge wa Kamubuga, ntiyemeranya n’ibyo abasore bavuga kuko nubwo yemera ko hari abakobwa batangwaho inkwano ihambaye ariko ngo hari nabo bakwa mace

Ati “Ntabwo bananiza cyane kubera ko iyo ugiye gusaba biterwa n’urugo ugiyemo, nuwo usabye uwo ariwe, niba ari umuntu wize ufite akazi ugomba nawe kwongera inkwano ariko niba ari umuntu w’umuhinzi uciriritse dukurikiza uko imyerere yinaha igenda yera ni nk’amafaranga 200 gutyo.”

Gusa ariko ababyeyi bakavuga ko burya umusore ukoye byinshi nawe azanirwa byinshi kuko akenshi iby’umukobwa ajyana biruta n’inkwano umusore abayatanze.

Baziramwabo Faustin n’umubyeyi utuye mu murenge wa Karambo, avuga ko iwabo badakunze kurenza inkwano y’amafaranga ibihumbi 300 kandi ngo urebye ibyo umukobwa ajyana biba ari byinshi.

Ati “Magana 300 arayatanga akazayakubirwa kabiri na gatatu kuko urebye ibyo umukobwa ajyana nibyinshi, nuwo mubyeyi agerekaho ibye ahubwo birutwa no kutamukosha bitewe nibyo ujyana.”

Gusa ariko abasore bavuga ko hari naho bakwa ibihumbi 600 bagashinja ababyeyi kwirengagiza ubuzima bwubu ko butoroshye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

hari abanyarwanda bakigira umuco wo kubakira abana babo.abo ni abanyamurenge. muzaze twese tubigireho

kayitesi yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

hahahahahhhh mwese ibyo muvuga mwese murivugisha, nihehe mwabonye umukobwa atangwa ntankwano.

KOBUSINGYE yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Inkwano igomba kubaho, abo basore nibige gukora, inkwano iboneke, ibyo kugabanyirizwa ibiciro byo nimubiveho.

KAGWESAGYE yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Nibabagabanyirize ikiguzi mwibonere abagore di!

TUMWIINE yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Noneho inkwanoo ntikiri ikimenyetso gihuje imiryango yombi,
byabaye ikiguzi niba rere ari ikiguzi avugwa yaba ari make cyane.

Vincent yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

twakagombwe kugira imyumvire ko inkwano atarikguzi ahumbwo arishimwe ryuko ababyeyi bareze neza

ahubwose ko ababyeyi bumuhungu badahabwa iryo shimwe nuko baba bara reze nabi?

ALPHA yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Njye nzaterura ntabyo kujya gutanga inkwano ihanitse

safari yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

haraho usanga ahubwo bikopesha inkwano bikarangira bambuye basibukwe bikavamo amaakimbirano mu miryango, rero leta nituvuganire rwose

ngiruwonsanga yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ibibintu inteko igomba kubyigaho kabisa kuko birakabije,aho usanga ababyeyi baka inkwano irenze wagirango nikiguzi cyo kugura umuntu!!nzabambarirwa

ndungutse yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ababyeyi bafite abana b’abakobwa nibakomeza guhanika izi nkwano baka abana babo bazagumirwa

Kaneza yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

inkwano s’ikiguzi, kandi ababyeyi bakagombye gushyingira abana babafasha kubaka aho kubatwara n’utwo bari bifitiye kuko nyuma y’ubukwe baba bagomba kuzabaho

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ndumva ku majyaruguru umuntu yahabona umugeni. Ibihumbi magama abiri n’inka! Azaze kumusaba iburasirazuba bamuce 900,000. Urukundo aruhagarikire aho.

MPENZI RAFIKI yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka