Abarwanyi ba FDLR bataha bavuga ko abenshi bakiri muri FDLR baba batabishaka
Abarwanyi ba FDLR baherutse gutaha mu Rwanda babwiye Kigali Today ko kubasha kugaruka mu Rwanda bakabona bahakandagije ibirenge ari amahirwe kuko nta wakwifuza kugumam muri FDLR dore ko ngo na benshi mu bakiyirimo baba batabishaka.
Umurwayi wa FDLR Sgt Banzirabose Jean Bosco wari utuye muri cyitwaga komini Nyakinama ngo yajyanywe muri FDLR n’uwitwa Ndibabaje J Damascene mu mwaka wa 1998. Icyo gihe ngo yari afite ipeti rya Lieutenant ariko ubu yiyise Gen Maj Musare Johnson. Kuva ubwo yajya muri FDLR ariko ngo yagiye ahura na benshi bayirimo bamugaragarizaga ko kuba muri FDLR batabyishimiye ahubwo nta yandi mahitamo bafite.
Uyu murwanyi w’imyaka irenga 60 ngo yakoraga ibikorwa byo kuvura abarwanyi bakomeretse akoresheje imiti gakondo bita iya Kinyarwanda irimo cyumya n’uruheza bakabishyira aharashwe hagakira.
Banzirabose watashye afite igikomere cy’urusasu yarashwe nawe avuga ko ibikorwa byo kurwanira mu mashyamba nta n’ubushobozi bwo kubona imiti byari bigoye kuko kugeza n’ubu nta miti ya kijyambere babona ndetse nawe ngo byamuviriyemo kubura amaraso.
Banzirabose avuga ko benshi mu nkomere z’intambara ngo zibayeho nabi n’ubwo zitakwemererwa gutaha kuko n’abataha baba batorotse. Uyu Banzirabose avuga ko n’ubwo benshi ari abasirikare, ngo imirimo yabo ya buri gihe ni ubuhinzi ngo babone ibibatunga.
Ibi kandi byemezwa na Ngendakumana Patrick wakoreraga FDLR mu gice cyitwa RUD iyobowe na Maj Gen Musare Johnson ukorera ahitwa Mashuta, Ngendakumana akaba yari umurinzi we. Ngendakumana avuga ko uretse kurinda abayobozi ngo byinshi mu bikorwa bakora birimo guhinga kugira ngo babone ibibatunga, ubundi bagakora ibikorwa byo kwambura abaturage iyo bagiye nko mu mirwano.
Ngendakumana avuga ko benshi mu basirikare Musare akoresha bakurwa Uganda mu nkambi ya Nyakivare, aho urubyiruko rwinshi ruhari rutashoboye kwiga rushukishwa kujya guhabwa akazi muri Congo rukibona mu gisirikare kandi ngo iyo bashatse gutoroka bagafatwa baricwa.
Ngendakumana avuga ko kubera iterabwoba bashyirwaho ko mu Rwanda abahagiye bicwa kimwe n’uko iyo utorotse wafatwa ukicwa bituma abantu batinya gutaha ahubwo bakihambira mu gisirikare ariko ngo benshi mu baba muri FDLR ntabwo babyishimiye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri bagize igitekerezo kinyamibwa ntako gisa pe nuko bitashoboka ngo basubireyo bajye guha ubuhamya abo basize iyo mumashaymba imahanga , ngo babibwire uko urwanda ruhagaze. muze rata twiyubakire urwtubyaye . ABa conte succes ntibajya babura.
erega nubundi mwari mwaratinze!!!!ni karibu iwanyu kandi mukomeze kubwira n’abasigayeyo ko nta ribi mu Rwanda bareke gukomeze kumva ibihuha.
olalalaallaal, sha nukuri mukomeze mwitahire twubuka urwatubyaye , naho ishyamba ntakiza cyaryo. congratulations kandi. u are most welkom
rega bidatinze igihe kizagera bose bamakike amaboko maze batahe mu rw’ababyaye numvise na kabila yatangiye kubarasa niba atigiza nkana