Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe akazi keza bakoze

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi 11 bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire, akazi keza bakoze.

Ubutumwa bw’amahoro bavuyemo buzwi ku izina rya United Nations Operation in Ivory Coast (UNOCI).

Ubwo yabakiraga ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru ku wa ku ya 12/02/2015, IGP Gasana yabifurije ikaze mu rwababyaye kandi ababwira ibyo Polisi yagezeho mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Mwahagarariye igihugu neza kandi mwagihesheje ishema”.

Abapolisi bavuye mu butumwa bw'Amahoro bashimiwe.
Abapolisi bavuye mu butumwa bw’Amahoro bashimiwe.

Yababwiye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bagasangiza bagenzi babo bazaba bakorana ubumenyi bungutse.

Mu byo bakoze harimo amahugurwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina, ubugenzuzi n’ubujyanama mu bintu bitandukanye.

Biteganyijwe ko abandi bapolisi b’u Rwanda 31 nabo bazerekeza mu minsi ya vuba mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Cote d’ Ivoire, Haiti na Central Africa Republic.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi 398 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, Cote d’ Ivoire, Sudan y’Amajyepfo, Liberia, Darfur, Central Africa Republic, Mali na Abyei.

Inkuru dukesha Polisi y’igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

barkoze kugaragaza isura nziza y’u Rwanda kandi ubumenyi n’ubunararibonye bavanyeyo bazabukorehe no mu kazi kandi bagiyemo haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose bazakenerwa

indila yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka