Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakomeje gufashwa

Umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere rirambye RYOSD (Rwanda Youth for Sustainable Development) n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba basuye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi babaha ubufasha burimo imyenda n’amasabune.

Ubwo bashyikirizwaga ubwo bufasha, tariki 31/10/2013, umusaza witwa Rwigema Faustin uri mu nkambi ya Kiyanzi yavuze ko abona abayobozi batandukanye bakomeza kubitaho bikaba bibaha icyizere cyuko mu Rwanda hameze.

Muri rusange, aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yakoze uko ishoboye ikabakira neza nyamara bari baje batunguranye ariko kugeza ubu bakaba ntacyo babuze kijyanye n’imibereho n’ubwo utubazo dusanzwe tutabura.

Imwe mu myenda yatanzwe.
Imwe mu myenda yatanzwe.

Umusaza Rwigema Faustin yadutangarije ko kuva bageze mu Rwanda babona imibereho yabo yararushijeho kuba myiza, bakaba bifuza ko bakubakirwa bagakoresha amaboko yabo bityo bakitunga bakubaka n’igihugu cyabo.

Mu bikomeje gutuma aba banyarwanda birukanywe Tanzania bagira icyizere cyo kubaho ni uko buri gihe baba bafite abantu batandukanye baba babazaniye ubutumwa bwiza bwo kubahumuriza no kubihanganisha muri ibi bihe barimo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza atanga imyenda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza atanga imyenda.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania batangiye kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rusumo kuva tariki 15 Nyakanga 2013, kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kuza Abanyarwanda bagera ku bihumbi 13.

Abari mu nkambi ya Kiyanzi ubu barenga ibihumbi bitatu abandi bagiye mu miryango yabo naho abandi ubu bari mu nkambi ya Rukara iherereye mu karere ka Kayonza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka