Abanyarwanda biga mu Buhinde bemeza ko Perezida Kagame yatanze uburezi butarobanura
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ikoranabuhanga mu gihugu cy’Ubuhinde muri Kaminuza y’Annamalai iherereye mu Ntara ya Tamil mu Majyepfo y’icyo gihugu bahamya ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze uburezi butarobanura bakabishingira basaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Ku gitambaro cyanditseho “#TURASHAKA KAGAME 2017” aba banyeshuri bagaragaje ko bifuza ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga ikumira Kagame kongera kwiyamamaza yahinduka.
Babisabye kuri uyu wa 3 Kamena 2015 nyuma y’igikorwa cyo guhugura bagenzi babo mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya Mobile Security ndetse na hadware, uburyo bwabafasha kwikorera mudasobwa igihe yagize ikibazo.
Uru rubyiruko ahanini rugizwe n’abangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza “Master’s” rwibumbiye muri YABET (Youth Association for Boosting and Evolving Technology).
Mugema Vincent, Umyobozi w’iyi association, avuga ko nyuma yo kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, bunga mu ry’abandi Bandibanyarwanda bifuza ko ingingo ya 101 Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza agakomeza kuyobora Abanyarwanda.
Abanyarwand babarirwa mu 140, muri uyu mwaka ngo bakaba bazasoza amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri ka kaminuza muri iyo kaminuza ya Annamalai.
K2D
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|