Abanyamahanga bafasha uwifashije-Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, avuga ko Abanyarwanda ari bo bafite igihugu cyabo mu maboko kugira ngo bagiteze imbere aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.

Ntakirutimana yabisobanuye agira ati: "igihugu cy’u Rwanda kizazamurwa n’Abanyarwanda ubwabo, nta munyamahanga uzatwubakira igihugu. Abanyamahanga akenshi bafasha uwifashije kandi akenshi bakunze gushyira mu bikorwa wa mugani, Abanyarwanda bakunda kuvuga bati: ‘Usenya urwe umutiza umuhoro".

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin. (Photo: N. Leonard)
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin. (Photo: N. Leonard)

Ibi uyu muyobozi w’Akarere ka Gakenke yabibwiye abitabiriye umuganda ahanini bagizwe n’urubyiruko wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 20/02/2013 mu Murenge wa Rushashi.

Umuganda wibanze ku gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru, gusibura uduferegi turi impande zacyo tubuza amazi kwinjiramo ndetse no gukora umuhanda uganayo. Uyu muganda wakozwe uri mu mihigo y’inama y’urubyiruko ku rwego rw’akarere.

Umuganda wibanze mu gusibura uduferege tubuza amazi kwinjira mu kibuga. (Photo: N. Leonard)
Umuganda wibanze mu gusibura uduferege tubuza amazi kwinjira mu kibuga. (Photo: N. Leonard)

Ngo uretse no gukora umuganda, urubyiruko rugomba kwitabira gahunda zitandukanye za Leta kuko ari zo mbaraga z’igihugu n’abayobozi b’igihe kiri imbere; nk’uko Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke, Yamugeneye Ildephonse abitangaza.

Urubyiruko rworoje inka umubyeyi wacitse ku icumu wita Nyiransengimana Francoise. Iyi nka yakomotse mu mafaranga agera ku bihumbi 150 yakusanyijwe mu rubyiruko rw’akarere maze agurwa inka.

Mu ijwi ryuje ibyishimo, Nyiransengimana yashimiye urubyiruko rwamuhaye inka, avuga ko izamugirira akamaro akabasha kubona amata n’ifumbire ndetse n’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.

Umuyobozi w'akarere wungirije ashyikiriza inka Nyiransengimana. (Photo: N. Leonard)
Umuyobozi w’akarere wungirije ashyikiriza inka Nyiransengimana. (Photo: N. Leonard)

Urubyiruko rwanakanguriwe kureka ibiyobyabwenge birimo kanyanga, inzoga z’inkorano n’urumogi kubera ingaruka mbi bigira ku buzima bwabo, rukitabira gukora rugatera imbere ku buryo bwihuse.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka