Abangirijwe ibikorwa ahazubakwa umuhanda Pfunda -Karongi bijejwe kwishyurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abangirijwe ibyabo mu bikorwa by’ahazanyura umuhanda Pfunda-Karongi kubabarurira ibyangijwe bakishyurwa.

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibikorwa byo gutegura ahazanyuzwa umuhanda Pfunda-Karongi byatangiye, zimwe mu nyubako n’ibikorwa by’abaturage by’abaturage byari bihari birasenywa.

Abaturage bangirijwe baganira na Murenzi Janvier, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu.
Abaturage bangirijwe baganira na Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu.

Bamwe mu baturage basenyewe ibikorwa bashinja Sosiyete ya Humana Construction ikora uwo muhanda Pfunda-Karongi kuba yarabangirije ibikorwa ntibahe indishyi.

Nubwo abo baturage bishimira ko umuhanda Pfunda-Karongi uzihutisha iterambere woroshya ubuhahirane mu Ntara y’Uburengerazuba, basaba indishyi y’ibikorwa byangije kuko ngo ari byo byari bibatunze.

Bimariyiki Simon, umwe mu bangirijwe imitungo bakaba batarishyurwa, avuga ko atigeze yishyurwa n’iyo sosiyete y’Abashinwa yamusenyeye ndetse n’aho abajije ngo ntahabwe igisubizo.

Agira ati “ Twagerageje kubaza inzego z’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’akarere ariko nta gisubizo gihamye duhabwa uretse kutwizeza ngo bazadukorera ubuvugizi.”

Bimariyiki avuga ko uretse ubutaka bwafashwe n’muhanda hari n’ibikorwa by’amajyambere byangijwe nk’amashyamba ntibihabwe ingurane kandi byari bimutunze.

Mu Karere ka Rubavu, umuhanda Pfunda-Karongi uzanyura mu mirenge ya Nyundo na Nyamyumba.

Ubuyobozi bwa Hunan Construction bwo buvuga ko bwatanze ingurane ku bikorwa byangijwe ahazakorwa umuhanda, ariko bugatangaza ko hari abaturage banze ingurane bahawe bitwaje ko itajyanye n’ibikorwa byangijwe.

Jelly Gu, Umuyobozi wa Hunan Construction yubaka uwo umuhanda avuga ko habayeho ibibazo mu gutanga ingurane kuko hari n’abaturage bazanye ibyangombwa bidahuye n’ibyangijwe bikaba ikibazo mu kwishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Murenzi Janvier, avuga ko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imihanda RTDA buteganya gusura ibikorwa by’abaturage byangijwe hakarebwa uko bishyurwa kandi ko bizakorwa bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka