Abana bahurizwa hamwe mu mikino igamije kubigisha uburinganire

Ikigo cya Gatagara cyatangiye guhuriza hamwe abana b’abakobwa n’abahungu mu mikino na siporo, mu rwego rwo kubigisha ihame ry’uburinganire.

Ubuyobozi bw’iki kigo giherereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo, bwabitangaje ubwo ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles, yahakoreraga urugendo kuwa gatatu tariki 28 Ukwakira 2015.

Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles asabana n'abana b'i Gatagara mu karere ka Nyanza.
Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles asabana n’abana b’i Gatagara mu karere ka Nyanza.

Uwimana Eric Bassaragha utoza imikino muri iki kigo, avuga ko buhuriza hamwe abana bari hagati y’imyaka ierindwi na 18. Avuga ko kuva batangira iyi gahunda byongereye ubucuti hagati yabo byubaka n’ubumwe bukagera n’iwabo mu miryango baba baturutsemo.

yagize ati “Cyatangiye bamwe mu babyeyi batumwa akamaro kacyo ariko ubu babonye ko gihuriza abana hamwe bagasabana ndetse bakanamenya ko hagati y’abahungu n’abakobwa nta busumbane bugomba kubaho kugira ngo bakure babizi.”

Yongeraho ko binongera ubumenyi ubumenyi bw’aba bana muri rusange, bagahabwa n’amakuru y’uko abandi bana bari mu kigero kimwe mu bindi bihugu babayeho.

Ambasaderi Barks-Ruggles yavuze ko Ambasade y’Amerika mu Rwanda izakomeza kubaba hafi ibashyigikira yaba mu gutanga amahugurwa ku batoza babo n’ibindi byangombwa, birimo nk’ibikoresho byifashishwa mu mikino.

Ati “Nishimiye uburyo abana bahuzwa n’imikino ndetse n’ubumenyi bw’inyongera bahabwa bwo kubumvisha akamaro k’uburinganire kugira ngo babikurane.”

Gusa aba bana baracyafte ikibazo cy’aho bakinira imikino yabo, kuko ibibuga bafite bidahagije ugereranyije n’imikino baba bagomba gukina.

Iyi gahunda yiswe “Kids Play International (KPI)” ni uburyo bwo ku rwego mpuzamahanga buhuza abana bakiri bato bagakina ari nako batozwa imico myiza ya kimuntu, kugira ngo bayikurane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka